Wivunika mu kubaka kandi hari Kompanyi ya K.P.A yagufasha muri byose
Ni Kimisagara Polytechnician Association Company-K.P.A, ikorera mu ntara zitandukanye z’igihugu. Itanga inama z’ubwubatsi kubafite imishinga mito n’iminini, ifasha mu gukora ibishushanyo by’inyubako (plans), igafasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka banyujije imishinga yabo muri bpmis. Abashaka kubaka bafashwa kubaka inzu, zaba inini (amagorofa) n’intoya, bakanafasha kumenya icyo igishushanyo mbonera cyageneye ubutaka ukeneye.
By’umwihariko, mu bijyanye no gutunganya site z’imiturire nko mu karere ka Kamonyi, K.P.A igeze kure mu gutunyanga site eshanu, ikanafasha buri wese kubona ibyangombwa byo kubaka mu gihe gito. Izo site ni; Kabasanza-Gihara, Rubona na Musebeya ho muri Muganza hamwe na Rugogwe ya Kabagesera.
Eng. Abizeyimana Vedaste, umuyobozi wa KPA yatangarije intyoza.com ko ku muntu wese ushaka ubutaka bwo guturamo cyangwa se gukoreraho ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubucuruzi hirya no hino aho bakorera no muri kamonyi by’umwihariko, ntawe ukwiye kwigora cyangwa se ngo anyure mu nzira atazi kandi iyi kampanyi ihari mu kumufasha muri byose.
Ashishikariza buri wese kwirinda abamamyi n’abandi bashobora kumuyobya bakamurya amafaranga bamubeshya ko bamufasha kubona ibyangombwa byo kubaka kandi nta bushobozi n’ububasha babifitiye. Asaba buri wese ushaka kwinjira mu mushinga kugana K.P.A bakamugira inama kugira ngo hato atazahomba azira kutamenya.
K.P.A ifite ibiro mu mujyi wa Kigali i Nyabugogo muri Blessing House, ikanagira ibindi Kamonyi-Bishyenyi hafi na Sitasiyo ya Esanse uvuye Ruyenzi. Igira uruhare runini mu gutunganya amasite y’imiturire no gufasha buri wese kubona ibyangombwa byo kubaka, kubaka inzu nini n’intoya n’ibindi bisaba ubujyanama mu myubakire n’imiturire inoze.
Ushobora kandi kwifashisha Nomero ya Telefone ngendanwa ariyo; 0782137758 bakaguha amakuru ukeneye ku mushinga waba ufite.
Munyaneza Theogene / intyoza.com