Inda nini y’Abategetsi muri Afganistan yatumye ubutegetsi buhirikwa
Uwahoze ari Minisitiri ushinzwe ikigega/imari n’ubukungu cya Leta muri Afghanistan avuga uguhirima kwa Leta kwatewe n’abategetsi bamunzwe na ruswa kugera n’aho bandika” abasirikare batabaho” kandi bagahembwa n’aba-Taliban.
Khalid Payenda yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko benshi mu basirikare 300.000 bari banditswe mu bitabo bya Leta batabaho. Yavuze ko abakozi batabaho bongerwa ku rutonde ruzwi kugira ngo aba jenerari bahembwe imishahara yari ibagenewe.
Aba-Taliban bihutishije cyane gufata Afghanistan muri Myandagaro/Kanama (ukwezi kwa Munani), ubwo ingabo za Amerika zavaga muri icyo gihugu nyuma y’imyaka 20 zari zihamaze.
Payenda, yareguye ndetse ava muri Afghanistan igihe aba-Taliban bihutaga mu kwigarurira igihugu. Yavuze ko inyandiko zerekana ko ingabo za leta zarushaga umubare/ubwinshi iz’aba-Taliban ahanini zitari zo na busa.
Yabwiye Ed Butler wa BBC ati: “Uburyo imibare y’amafaranga yakorwaga, wabazaga umutegetsi muri iyo ntara abantu afite uburyo bangana, hanyuma ugendeye kuri ibyo ukabara imishahara n’amafaranga y’ibyo kurya kandi igihe cyose imibare yagirwaga myinshi cyane”.
Uwo wahoze ari Minisitiri, avuga ko imibare ishobora kuba yarahindurwaga igakubwa inshuro zirenga esheshatu, ko kandi habaga harimo” abatorotse n’abapfuye batigeraga bavanwa ku ntonde kuko bamwe mu bategetsi ba gisirikare bakomezaga kugira amakarita yabo ya banki” hanyuma bagafata imishahara yabo.
Kuva cyera hakomeje kubaho ibibazo ku mibare y’ingabo za Afghanistan.
Mu cyegeranyo cyo mu 2016, umugenzuzi mukuru udasanzwe wa Amerika mu mugambi wo gusanura Afghanistan (Special Inspector General for Afghanistan Reconstruction, Sigar) yavuze ko “yaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Afghanistan nta n’umwe uzi uko imibare y’abasirikare n’abaporisi ba Afghanistan ingana, uburyo abari mu kazi bangana, cyangwa se ufatiye aho, ubushobozi bwabo bwo kujya ku rugamba”.
Mu cyegeranyo cya vuba cyane, yagaragaje impungenge zikomeye, cyane kubijyanye ingaruka ziterwa na ruswa…n’impungenge ku mibare nyayo y’izo ngabo. Payenda yavuze ko n’abasirikare bahari by’ukuri batahembwaga ku gihe, mu gihe hari aba jenerari bamwe bafataga amafaranga bahembwa na k
Jenerari bamwe bafataga amafaranga bahembwa na Leta, hanyuma bakahabwa amafaranga n’aba-Taliban kugira ngo bahebe urugamba batarwanye.
Avuga ati: “Abantu bumva ko ibintu bidashobora guhinduka. Uko niko inama nshingamateka ikora, uko niko Leta ikora. Abantu bose bavuga ngo ibyo bihera ku nzego zo hejuru, bisobanura ko n’abategetsi bakuru bari babifitemo uruhara”.
Avuga ko atibaza ko Perezida Ashraf Ghani nawe “yari muri ibyo bya ruswa by’amafaranga”. Avuga ku byavugwa ko no muri Minisiteri y’ubukungu bwa Leta naho hariyo ruswa, Payenda yavuze ati: “Ndabyemera hamwe hamwe, ariko kuri cyo kibazo, nta na gato”.
Avuga ko ibihugu by’i Burayi byagize ”uruhare” muri bimwe mu byagenze nabi muri Afghanistan, avuga ko igikorwa cy’ingabo za Amerika na OTAN muri icyo gihugu yabaye “amahirwe akomeye yatakaye”.
intyoza