Muhayimana uri kuburanira i Paris, avuga ko yafashijwe n’umukozi wa TPIR kugera mu Bufaransa
Ku munsi wa Kabiri w’urubanza rwa Muhayimana Claude uri kuburanishirizwa i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, ku bufatanyacyaha nk’icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye inteko iburanisha ko kugera muri iki gihugu yabifashijwemo n’umugenzacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha-TPIR.
Muhayimana Claude, wavutse mu 1961 ari mu gihugu cy’u Bufaransa aho akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk’ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ibyo akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreye mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Kibuye, aha hari no mu gace kiswe zone turquoise karimo ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside.
Ubwo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021, yagezwaga ku nshuro ya Kabiri imbere y’inteko iburanisha mu rukiko rwa rubanda i Paris, mu gusobanurira urukiko rwashakaga kumenya uko yageze mu Bufaransa mu 2001 aho nyuma yaje no guhabwa ubwenegihugu, yavuze ko ubundi ava mu Rwanda bitatewe no guhunga impamvu za Politiki, ko ahubwo yari arambiwe guhora atumizwa abazwa ndetse anasabwa gushinja ingabo z’Abafaransa ku ruhare rwazo muri Jenoside.
Akomeza iby’urugendo rwe kugera mu Bufaransa, Muhayimana claude, yabwiye inteko iburanisha ko hari umugenzacyaha wa TPIR( i Arusha) wamufashije akamushakira Pasiporo y’u Rwanda yagendeyeho, ashakirwa Visa ya Togo, ava muri Kenya amufasha guca muri Cote d’Ivoire, aho yaje no kumwoherereza amafaranga amufasha kuhava akagera i Paris mu Bufaransa.
Mu bindi yagarutseho imbere y’urukiko, yavuze uko Ben Rutabana ari inshuti ye, ko bavuka hamwe, ko ndetse yamuhuje na Dr Rudasingwa Theogene hamwe na Ngarambe, bombi bamwinjije mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda aho rinakorera hanze. Avuga ko yaryinjiyemo muri 2011, aho ubu aribereye umuhuzabikorwa mu gace ka Rouen.
Soma hano bimwe mu byo wamenya kuri uyu Muhayimana Claude;France: Icyo wamenya ku rubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye none I Paris
Muhayimana Claude, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa projet pèche yo ku Kibuye aho yagiye avuye gukora muri Guest House ya Kibuye. Urubanza rwe mu Bufaransa, rwakabaye rwarabaye mu bihe bishize ariko rwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirusi rwigizwa inyuma. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk’ikitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urubanza rwe rwatangiye Tariki 22 Ugushyingo mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa. Rutegenijwe kurangira tariki 17 Ukuboza uyu mwaka wa 2021. Byitezwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya 50 barimo 15 bazava mu Rwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza