Muhanga: Abakuru b’Imidugudu barasaba RIB na Polisi ko bajya bamenyeshwa impamvu uwarufunzwe yarekuwe
Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu barasaba inzego z’ubutabera n’umutekano kujya zimenyesha abaturage impamvu uwari ukurikiranwe ku byaha bijyanye n’ihohoterwa ndetse n’ibindi bitandukanye yarekuwe. Bavuga ko kutabwirwa impamvu abantu nk’aba barekuwe birushaho gutera impagarara aho batuye kuko ngo usanga binagaruka cyane ku bantu baba baratanze amakuru kuri bo.
Ibi, byagarutsweho mu biganiro byateguriwe abakuru b’imidugudu bavuye mu mirenge 6 yegereye umujyi wa Muhanga muri aka karere, aho baganiraga cyane ku Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Nezerwa Marius, Umukuru w’Umudugudu wa Bandora, Akagali ka Nyagasozi, Umurenge wa Mushishiro, avuga ko iyo batanze amakuru ashobora gutuma abantu bagirirana nabi, abakekwa baratwarwa bagafungwa bakaza kurekurwa, nyamara nti babihabwe ho amakuru. Avuga ko bikwiye ko mu gihe aba bantu barekuwe, inzego zirimo Polisi na RIB bajya bagaruka bakabasobanurira kuko ngo usanga bitera amakimbirane hagati y’uwarekuwe n’abamutanzeho amakuru.
Yagize ati” Ntabwo bidushimisha iyo dutungiye agatoki inzego z’umutekano zirimo Polisi ndetse n’abagenzacyaha ba RIB, kuko tumenya amakuru ashobora kubamo ibyaha abantu bagafatwa bagafungwa, ariko igihe barekuriwe izi nzego zagakwiye kuza zikamenyesha abaturage impamvu arekuwe kuko hari igihe usanga aba bantu baba batanzeho amakuru basanzwe bavugwaho ibikorwa bibangamiye abaturage, iyo agatutse biteza amakimbirane akomeye kuri twebwe tuba twatanze amakuru”.
Rugengamanzi, avuga ko akenshi aya makimbirane akwiye kujya arebwaho cyane kuko usanga ahungabanya umutekano hagati y’uwafunguwe n’uwamutanzeho amakuru ndetse agatera inzangano ku miryango.
Rangira Aniceth , Umuyobozi Ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana akanayobora isange ya Kacyiru, yabwiye aba bakuru b’Imidugudu ko uwariwe wese watanzweho amakuru akagaruka ashobora kuba akurikiranwa ari hanze ndetse rimwe na rimwe hakaba hari ibimenyetso bibura bishobora gutuma adafungwa. Yibutsa ko gutanga amakuru bikorwa mu ibanga kugirango bidatuma uwayatanze bimugarukaho agafatwa nabi n’uwo yatanzeho amakuru mu gihe yagarutse afunguwe wenda nibyo yavuzweho bitamuhamye ngo bibe icyaha.
Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Rwabuhihi Rose avuga ko buri wese angana n’undi kandi nta n’ukwiye kwima undi uburenganzira ndetse ko ibi biri mubyo batifuza kuko ngo niba“ uhohotera umugore wawe bakagufunga ukagaruka ukwiye gucungirwa hafi kuko ashobora guteza ibibazo abo akeka ko bamutanzeho amakuru”. Avuga ko inzego zikwiye kujya zibikurikiranira hafi abakoze amakosa bakabiryozwa .
Yagize ati” Nibyo, twebwe tureba niba ntawe uhungabanya umutekano wa mugenzi we. Uwatanzweho amakuru akagaruka yari yatawe muri yombi, akwiye gucungirwa hafi kuko ntawamutangaho amakuru amubeshyera, ariko agomba kwishyiramo uwo ariwe wese wagize uruhare mu ifungwa rye. Izi nzego rero zikwiye kujya zimenyesha abakuru b’Imidugudu amakuru yavuye mu iperereza ry’aba bari bafashwe, impamvu barekuwe kuko byarushaho kwereka abatanga amakuru n’ibyo bakwiye kugenderaho batanga amakuru kuko hari n’ufungwa yahohoteraga umugore agafungurwa afungujwe n’umugore we”.
Akenshi, usanga aba bafungurwa kubera kubura ibimenyetso ariko bamwe mu bagenzacyaha bakavugwaho gutegura amadosiye nabi, bityo bigatuma barekurwa, rimwe na rimwe ugasanga hari n’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko bigapfa ubusa bagataha ari naho bahera basaba kujya hitonderwa bene aba bafatwa bagafungwa kuko ngo mu gihe bagarutse bagarukana uburakari n’ ubukana bushobora kwambura ubuzima abatanze amakuru.
Akimana Jean de Dieu