Urwego rwa ONU rwitambitse icyemezo cyo kwirukana abanyarwanda 8 bari muri Niger
Urwego rwashinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’inkiko mpuzamahanga (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, IRMCT) rwategetse Leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana ba banyarwanda 8 baherutse kwimurirwa muri iki Gihugu bakuwe Tanzania.
Abanyarwanda umunani, bamwe muri bo barangije ibihano byabo, abandi nabo bagizwe abere mu byo bari bakurikiranyweho ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu kwezi gushize, aba banyarwanda boherejwe kuba muri Niger hisunzwe amasezerano hagati y’iki gihugu n’uru rwego rwa ONU/UN, ariko nyuma iki gihugu cyaje kwisubiraho gihita kibaha iminsi irindwi yo kuba bavuye muri iki Gihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, uwunganira aba banyarwanda mu rwego rw’amategeko, Hamadou Kadidiatou, yavuze ko iyi ngingo yafashwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’umutekano mu gihugu iteye isoni.
Mu rwandiko rwaraye rwohererejwe iki gihugu na Joseph E. Chiondo Masanche wari uyoboye urukiko rw’uru rwego I Arusha mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Niger yahawe igihe cy’iminsi 30 ngo ibe yatanze ubusobanuro bw’icyatumye ifata icyo cyemezo.
Umucamanza Masanche nkuko BBC ibitangaza, yibutsa Niger ko ingingo yo kubohereza muri iki gihugu yafashwe habaye ubwumvikane n’Urukiko, kandi ko Niger yari yemeye kubaha uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu burundu.
Muri uru rwandiko, umucamanza Masanche avuga ko batandatu mu barebwa n’iyo ngingo bamusanze, bamwe basaba ko bahabwa umwanya kugira ngo bashake ahandi bashobora gutwarwa, abandi nabo basaba ko iyo ngingo ikurwaho.
Uru rwego rutegeka Niger ko nta n’umwe yakwirukanwa muri abo umunani bose gushyika habaye ubwumvikane hagati ya Leta y’icyo gihugu n’uru rukiko. Ntacyo Leta ya Niger iratangaza ku mugaragaro haba ku byavuzwe na Hamadou cyangwa se na Masanche.
U Rwanda rwavuze ko rwiteguye kubakira, ariko bo bavuga ko muri iki gihe badashaka gusubira mu Rwanda kubera impungenge ku mutekano wabo.
intyoza