Muhanga: Abarimu barishijwe nabi iminsi mikuru batangiye kubona ubutumwa bw’umushahara
Hashize iminsi, guhera mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2021 dukurikirana impamvu zatumye abarimu batabasha guhemberwa rimwe n’abandi bakozi b’akarere ka Muhanga, ibyo bavugaga ko byatumye barishwa nabi Noheli na Bonane. Nyuma y’umunsi umwe hasohotse inkuru ku kwitotomba kwabo bagaragaza ko barishijwe nabi iyi minsi mikuru, abambere batangiye kubona ubutumwa bw’uko umushahara wamaze kugera kuri Konti bahemberwaho.
Bamwe muri aba barimu bongeye kuganira na intyoza.com bashima ubuvugizi bakorewe mu kwibutsa ko barishijwe iminsi mikuru isoza umwaka nabi, ubwo basozaga ukwezi kwa 12 umwaka ushize badahembwe nk’abandi bakozi.
Umwe muri bo ati” Mwakoze kuba mwaratuvuganiye tukaba duhembwe, dore dutangiye kubona ubutumwa. Gusa nti bagatinde kuko dufite imiryango yo kwitabwaho cyangwa nabo bajye bareka guhembwa”.
Soma hano inkuru bijyanye, ubwo bavugaga ko barishijwe nabi iminsi mikuru isoza umwaka;Muhanga: Abarimu barataka kurishwa nabi iminsi mikuru isoza umwaka
Zimwe mu mpamvu twari twabwiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert, yagarukaga ku bijyanye nuko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi (REB) arirwo rutanga abakozi maze akarere kakabatuma ibyangombwa bibinjiza mu kazi, harimo n’ibigaragaza ko batafunzwe(Etrait du Cassier Judiciaire), hakaba ubwo batinda kuyibona bigatinza abandi kubera ko batahemba bamwe ngo abandi basigare.
Akimana Jean de Dieu
One Comment
Comments are closed.
Mutubarize na Nyamasheke icyabaye ku buryo ukwezi kugera aha tutarahembwa ukwa 12 /2021.