Abapolisi hamwe n’abalimu babo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Taliki ya 11 Kamena 2016, abapolisi 54 bari mu mahugurwa y’ abapolisi baba bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro(African Union Police Pre-deployment Officers Course) n’abalimu babo 3, mu karere ka Rwamagana umurenge wa Gishari, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Aba bapolisi n’abalimu babo, bunamiye inzirakarengane zihashyinguye, aho banasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aba bapolisi bakaba bakomoka mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani, Etiyopiya, Danemark n’Ibirwa bya Komore .
Nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, Captain Bouchrane Soiyfidine, ukomoka mu birwa bya Komore, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amahano ko bidakwiye kuzongera ukundi mu karere ndetse n’ahandi hose ku isi.
Yavuze ko n’ubwo nk’abapolisi bashinzwe gucunga umutekano, baba bagomba kumenya amateka y’ibihugu kuko ibihugu baba bagiyemo biba biri mu makimbirane, abaturage bafite imico itandukanye, ndetse n’imitima yababaye, bityo bikaba bisaba ubushishozi kugirango ntibazabe indorerezi nk’uko byagenze mu Rwanda, aho abantu bicwaga ingabo z’amahanga zari mu butumwa bw’amahoro zirebera.
Yarangije avuga ko babonye uruhare rw’inyigisho mbi z’amacakubiri zabibwe n’ubutegetsi bubi maze asaba ko ibyabaye byakwigishwa abana bato kugirango bazarage abana bazabyara igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.
Intyoza.com