Kamonyi: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu iteme ryangijwe n’ibiza, basangamo n’umumotari muzima
Hari mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022, ubwo urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB n’izindi nzego bajyaga kureba umurambo w’umugabo wari wahagamye mu kiraro cyangijwe n’ibiza by’imvura yaguye ari nyinshi. Ni ahazwi nko mu Kanogo ku mugezi wa Mugera ugabanya Umudugudu wa Kibaya na Bukimba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda. Aho uyu murambo bikekwa ko wahitanywe n’ibiza, basanzemo Umumotari waguyemo yavunitse amaguru.
Uyu murambo ni uw’umugabo witwa Karasira Emmanuel w’imyaka 40 y’amavuko. Yari atuye mu kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda. Amakuru ye kugira ngo amenyekane byaturutse ku mugore we wamubuze ijoro ryose, ahamagara ubuyobozi abumenyesha ko yabuze umugabo we, aribwo batangiraga gushakisha.
Abaturage babwiye intyoza.com ko abakozi b’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha -RIB mu karere ka Kamonyi aribo baje kureba uyu murambo wari wabonywe aho wahagamye munsi y’iteme. Aha kandi banahasanze umumotari waguyemo ashaka kwambuka na Moto, aho yari yavunitse amaguru, akaba yahise ajyanwa kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko uyu murambo w’uyu mugabo wasanzwe munsi y’iki kiraro.
Gitifu Mwizerwa, avuga ko uyu Nyakwigendera babwiwe ko yari yagorobereje muri Ruyigi hakurya y’uyu mugezi wa Mugera. Nyuma yuko umugore we amubuze, ngo yamenyesheje Mudugudu ko Umugabo yamubuze, ko atatashye, hanyuma mu gushakisha baza gusanga umurambo we mu mugezi yapfuye. Yakuwemo ahita ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Remera-Rukoma ngo akorerwe isuzumwa.
Imvura idasanzwe imaze iminsi itatu igwa mu Karere ka Kamonyi, imaze kwangiza ibitari bike birimo; inzu z‘abaturage, zaba izaguye n’izasakambuwe n’inkubi y’umuyaga wabaga uvanze n’iyo mvura. Imyaka y’abaturage yarahangirikiye, ibiraro n’amateme byarasenyutse n’ibindi.
Abanyakamonyi n’abahagenda, barasabwa kwitwararika cyane muri iyi minsi imvura ikomeje kugwa ari nyinshi. Bamwe mu bakerensa aho ibiraro n’amateme byasenyutse kandi ariho bambukiraga, ugasanga baranyura mu mazi, baba bahetswe ku mugongo n’ababambutsa bashaka amafaranga, bose barasabwa kudashyira ubuzima bwabo mu kaga.
intyoza