Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko asezeye mu gisirikare cya Uganda
Umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, akaba umujyanama wa Se mu bya Politiki, akaba kandi Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter akunda gukoresha, yatangaje ko nyuma y’imyaka 28 ari mu Gisirikare afashe icyemezo cyo kugisezera.
Gen. Muhoozi Kainerugaba, ni umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, aho imyaka 28 muri iyo ayimaze ari mu gisirikare cy’iki Gihugu. Muri iki gisirikare, yagiye ahabwamo inshingano zitandukanye kugera ubwo asezeye yari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.
Atangaje ko asezeye mu gisirikare cy’Igihugu cye mu gihe yari amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamubona nk’uri mu bikorwa bya Politiki. Mu minsi mike ishize, yagaragaye cyane nk’uwari ushishikajwe cyane no kunagura umubano w’u Rwanda n’igihugu cye cya Uganda, aho yanaje i Kigali akabonana na Perezida Kagame bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse na nyuma yo gusubira mu gihugu cye akaba yaragiye atangaza byinshi ku mubano w’ibi bihugu.
Benshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye na Politiki y’Igihugu cya Uganda, bavuga ko uyu muhugu wa Perezida Museveni arimo gutegurirwa gusimbura Se ku ntebe yo kuyobora iki Gihugu. Nyuma yo gutangaza ko asezeye mu Gisirikare cy’Igihugu cye, nta kindi kindi aratangaza cyangwa se ngo abamwegereye bagire icyo bavuga.
intyoza