Kigali: Abatagera kuri ½ ni bo bishimiye serivisi bahabwa mu bijyanye n’imibereho myiza
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bwagaragaje ko abaturage bari munsi ya 50% ari bo bishimiye serivisi bahabwa mu bijyanye n’imibereho myiza. Bamwe muri abo baturage bavuga ko impamvu ari uko batazi izo serivisi n’aho zitangirwa.
Mu isuzuma ry’uko abaturage babona imiyoborere ibabereye n’imitangirwe ya serivise mu nzego zibegereye (Citizen Report Card/CRC), mu turere 5, ari two Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Kayonza na Rusizi, abaturage bagaragaje ko bishimiye serivisi bahabwa mu mibereho myiza y’abaturage ku gipimo kiri hasi ya 50%.
Uturere dutatu twa Kirehe, Kamonyi na Muhanga nitwo twagaragaje ko abaturage bishimiye uko bahabwa serivisi z’imibereho myiza ku gipimo kiri hejuru ya 75%.
Muri rusange, ababajijwe bagaragaje ko bishimiye izi serivisi ku gipimo cya 62.2%. Hakurikijwe ibyagendeweho, ibyiciro by’ubudehe byagarutsweho cyane.
Ibyiciro by’ubudehe byaranenzwe cyane
Muri ubu bushakashatsi abaturage babajijwe uko bishimiye gahunda yo gushyirwa mu byiciro by’ubudehe, guhitamo abagenerwabikorwa ba VUP, guhitamo abagenerwabikorwa ba Girinka ndetse na gahunda zo kubakira abatishoboye.
Gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ni byo byanenzwe cyane ku gipimo cya 34.9%. Kubakira abatishoboye byo byishimiwe ku gipimo cya 75.3%, guhitamo abagenerwabikorwa ba Girinka ku gipimo cya 62.3%, guhitamo abagenerwabikorwa ba VUP ku gipimo cya 50.1%.
Si ubudehe gusa abaturage banenze, nta karere na kamwe abaturage bavuze ko bishimiye uburyo bahitamo abagenerwabikorwa ba VUP ku kigero kiri hejuru ya 75%.
Uturere 14/30 nitwo abaturage bishimiye iki gikorwa ku kigero kiri hagati ya 50 na 70%, uturere 13 two ngo tucyishimiye ku kipimo kiri hagati ya 25 na 50%, naho uturere 3 (Musanze, Gasabo na Kicukiro) two ni ku gipimo kiri munsi ya 25%.
Impamvu uturere two mu mujyi turi hasi, ngo ni uko tudafite abaturage benshi barebwa n’iyi gahunda, ndetse bamwe ngo bakaba batanayizi.
Akarengane, uburangare na ruswa nk’intandaro
Muri ubu bushakashatsi abaturage bagaragaje ko aho bidakorwa neza biterwa n’akarengane ku gipimo kingana na 24.9%, uburangare bw’inzego z’ibanze ku gipimo kingana na 20.4%, ruswa ku gipimo kingana na 14.3%, naho kudasobanurirwa bihagije ku gipimo kingana na 10.4%.
Mu biganiro mu matsinda mu gihe cy’ubushakashatsi no mu kugaragariza inzego z’ibanze ibyavuye mu bushakashatsi, abaturage basabye ko buri karere kashyiraho ingamba zifatika zo kwita ku mibereho myiza y’abaturage (Girinka, VUP, Ubudehe); guhangana na ruswa n’akarengane bivugwa muri serivisi z’imibereho myiza no kongera ubukangurambaga mu gushishikariza abaturage umuco wo kwigira.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo zigera ku bihumbi cumi na kimwe na cumi n’eshatu (11.013) mu turere twose uko ari 30, imirenge 326, imidugudu 733. Habajijwe abakuru b’ingo cyangwa abandi baba mu rugo bafite hejuru y’imyaka 18.
Umukunzi Médiatrice