Umunyarwanda Micomyiza ukekwaho ibyaha bya Jenoside yoherejwe kuburanira mu Rwanda
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe nibwo ku i saa 6h30 z’igitondo cyo kuri uyu wa 27 Mata 2022 hagejejwe Umunyarwanda Micomyiza Jean Paul uzwi cyane nka “Mico”. Yaje yoherejwe n’Igihugu cya Suwede kugira ngo akurikiranwe n’Ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho.
Nkuko byatangajwe na RBA, uyu Micomyiza Jean Paul ni Umunyarwanda wavukiye i Cyarwa ho mu Karere ka Huye. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaga mu 1994, yari atuye mu Murenge Tumba, aho yari umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yiga mu mwaka wa Kabiri.
Mu gihe yigaga muri Kaminuza, yari muri “ comité de crise” cyangwa se itsinda ryari rishinzwe gushakisha no kumenyekanisha Abatutsi bagombaga kwicwa, ari naho iby’uruhare akekwaho mu byaha bifitanye isano na Jenoside yabikoreye.
Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda mu mwaka wa 2020 nibwo bwagaragarije igihugu cya Suwede uruhare rwa Micomyiza ku byaha bya Jenoside bumukurikiranyeho, bunasaba ko yakoherezwa mu Rwanda nk’aho yakoreye ibyaha akekwaho akaburanishwa,
intyoza