Kamonyi-Kayenzi: Turibuka abacu ariko tuzi neza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi-Mayor Nahayo
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yibukije Abanyakayenzi, inshuti n’Abavandimwe babatabaye kuri uyu wa 07 Gicurasi 2022, ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, ko hari ibimenyetso bihari, kandi bifatika byerekana ko Jenoside itazongera kubaho ukundi I Rwanda.
Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kayenzi, byabimburiwe no gushyira indabo ahari icyobo hafi n’isoko cyashyizwemo Abatutsi basaga 100 bishwe mu gihe cya Jenoside.
Igikorwa cyo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi biciwe hafi n’isoko rya Kayenzi gisojwe, bakomereje I Kirwa, ahari ikimenyetso cy’ahibukirwa hashyinguwe Abatutsi basaga 70 bakuwe hirya no hino, barimo n’abavanywe mu ishyamba ryatewe n’umushinga bitaga Beyite.
Dr Nahayo Sylvere, ubwo bari ahateguwe kwibukira, yabwiye abaje kwibuka no gufata mu mugongo Abanyakamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Kayenzi ko ibyabaye bitazongera ukundi. Ati“ Turibuka abacu ariko tuzi neza ko ibyabaye bitazongera. Dukunda kubivuga kenshi, ariko kandi tubona ko hari ibimenyetso bihari bifatika bigaragaza ko Jenoside yabaye, yakorewe Abatutsi itazongera ukundi”.
Yibukije ko imwe mu mpamvu zatuma Jenoside ikunda ari uko abayobozi bagiramo uruhare, ko kandi iki ku buyobozi Igihugu gifite uyu munsi kidashoboka, kuko aribwo bwarwanije ndetse bugatsinda abayiteguye, bakayishyira mu bikorwa, bakanashishikariza abaturage kuyoboka iyo nzira y’ikibi bakanga bagatsindwa, Jenoside igahagarikwa.
Kuvuga ko ari ihame ridakuka ko“ Jenoside” itazongera ukundi I Rwanda, Meya Dr Nahayo yagize ati“ Uyu munsi iyo tuvuga ngo ntibizongera, ni uko dufite Leta nziza, idushakira ibyiza, itifuza ko hari na kimwe cyaza gitanya Abanyarwanda ngo cyemerwe. Ibyo rero bitanga icyizere”. Yakomeje yihanganisha abarokotse Jenoside, yongera kubibutsa ko “ Kwibuka” ari igikorwa kizahoraho, hagamijwe kubaha icyubahiro n’ Agaciro bambuwe.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko aha banyuze bunamira ndetse baha icyubahiro abishwe bakahajugunywa mu 1994, bagarageje ko kimwe mu bikibangamye ari ukuba batamenya amakuru y’aho ababo barimo; Ababyeyi, Abana, Inshuti n’Abavandimwe bishwe bashyizwe kandi nyamara ababigizemo uruhare n’abandi batahigwaga bazi amakuru, byongeye ngo bahari bakaba badashobora kuyatanga nyuma y’imyaka 28 ishize.
Abarokotse Jenoside, basabye by’Umwihariko Abanyamadini n’Amatorero kwegera abayoboke babo, bakabigisha kuko abenshi ngo usanga iminsi yo gusenga bajya mu Kiliziya no mu nsengero, bakitwaza Bibiliya, bakavayo babwiriza ubutumwa, bigisha ibya Isilaheli bataragera, barananiwe nibura kwigisha no gutanga amakuru bazi neza y’ibyo mu Rwanda bari bari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Basabye ko baba Abanyamadini n’Amatorero ndetse na Leta bagira icyo bakora amakuru agatangwa.
Munyaneza Theogene