Abahungu 2 ba Perezida Kagame bagaragaye mu ikipe y’u Rwanda yakinnye na Maroc
Umukino wa gicuti wahuje ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 n’iya Maroc, abana ba 2 ba Perezida Kagame bagaragaye mu ikipe y’abakinnyi y’u Rwanda baconga ruhago.
Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 18 Kamena 2016, kuri sitade amahoro i Remera, ikipe y’u Rwanda amavubi y’abatarengeje imyaka 20 irimo abana 2 ba perezida Kagame yakinnye n’iyabatarengeje imyaka 20 ya Maroc banganya ibitego 1-1.
Muri uyu mukino, abahungu 2 ba Perezida Kagame aribo Ian Kagame na Brian Kagame bagaragaye mu kibuga bitungura benshi harimo n’abakinnyi b’amavubi ubwabo.
Umukino wahuje u Rwanda na Maroc, wateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kubona abahungu ba Perezida Kagame mu kibuga, kuri benshi byari nk’igitangaza kuko bwari ubwambere bagaragaye mu kibuga cy’umupira w’amaguru bawuconga.
Kubwo kumva ko bari bukine mu kibuga bakinana n’abahungu ba Perezida Kagame, umutoza w’iyi kipe Kayiranga Baptiste, nyuma y’umukino yatangaje ko byari igitangaza kubona bakina n’abana ba Perezida, ngo bamwe mubakinnyi bibagiwe bimwe mubikoresho byabo.
Ian Kagame yabanje mu kibuga anatanga ubutumwa mbere y’uko umukino nyirizina utangira mugihe umuvandimwe we Brian yabanje ku gatebe k’abasimbura.
Muri uyu mukino kandi, mushiki w’aba bahungu Ange Kagame na Mama wabo Jeanette Kagame nabo bari bibereye ku kibuga baje kureba uyu mukino.
Umukino wahuje u Rwanda na Maroc kubakinnyi batarengeje imyaka 20, warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com