Paris: Umutangabuhamya yavuze ko Perefe Bucyibaruta yavaga kuri Bariyeri ubwicanyi bugakomera
Mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022, humviswe umutangabuhamya w’imyaka 68 y’amavuko wabimburiye abandi mu rukiko. Yabwiye abacamanza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perefe Bucyibaruta yakundaga kugenda kuri za Bariyeri, ko kandi uko yahavaga ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarushaga ho gukomera.
Imbere y’inteko iburanisha, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, ni we mutangabuhamya wabimburiye abandi kuri uyu munsi. Yavuze ko nawe ubwe yari mu bahigwaga(Abatutsi), ariko akaba yari afite umugore w’Umuhutukazi.
Yahungiye mu ishuri ry’imyuga rya Murambi(ETO). Yabwiye urukiko ko Tariki 21 Mata 1994 nijoro babateye aho bari bahungiye bakabarasa cyane, ko hari interahamwe zitwaje intwaro gakondo z’ubwoko bwose ndetse n’Abajandarume benshi, atahamya ko bari bavuye gusa ku Gikongoro, ko bishoboka ko hari n’abari baturutse ahandi.
Avuga ko aba bicanyi bishe Abatutsi ijoro ryose kugeza mu gitondo. Yibuka ko hari n’utwana tw’utunyeshuri twagerageje gusohoka baradukurikirana n’imbwa bajya kuduhiga mu mashyamba natwo baratwica. Hishwe abantu benshi, avuga ko agereranyije haguye nk’ibihumbi 40, ko abo yibuka babashije kurokoka nawe arimo bari 6.
Abajijwe niba yari azi Perefe Bucyibaruta, yasubije ati“ Yego mbere ya Jenoside twahuriraga mu nama, hari nk’iyo nibuka yabereye ahitwa ku Itaba ikaba yari inama yavugaga Ku mutekano. Icyo gihe hari inkubiri y’amashyaka, Bucyibaruta akavuga ko abantu bagomba kwirindira umutekano”.
Ari imbere y’inteko iburanisha kandi, yabwiye urukiko ati“ Icyo mpamya ni uko Perefe na Burugumesitiri na Komanda bakomezaga bazenguruka kuri za bariyeri, kandi ubwicanyi bugakomeza”. Abajijwe uko imodoka ya Perefe yari imeze, yavuze ko yari ivatiri ya Peugeot 305 yenda kuba umweru.
Ubwo yabazwaga inshuro yaba yarabonye Perefe kuri Bariyeri, n’aho yamubonye, yasubije ati“ Aho i Murambi si nageze i ruhande rw imodoka, ariko twashoboraga kubona imodoka ya Perefe na Burugumesitiri na jeep ya Komanda zica kuri za bariyeri, ni nazo zahacaga zonyine”.
Abajijwe n’umunyamategeko, umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, ko yavuze ko Perefe yagendagendaga kuri za bariyeri, arikumwe na Burugumesitiri na komanda, icyo yagendaga akora cyangwa avuga, yasubije ati“ Sinari mpahagaze, ariko uko yahavaga ubwicanyi bwarakomeraga, bivuze ko wenda yabasabaga gushyiramo imbaraga. Iyo abasaba guhagarika, bwari guhagarara”.
Mugabarigira Stanley, Umuyobozi w’Urwibutso rwa Murambi, ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru b’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro-PaxPress bakora ku nkuru z’Ubutabera, ubwo basuraga uru Rwibutso rwa Murambi, yababwiye ko Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ari umwe mu bari ku isonga ry’itegurwa ndetse n’iyoborwa rya Jenoside. Avuga ko Perefe Bucyibaruta yari nk’Umuyobozi wa byose.
Bucyibaruta Laurent, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside hamwe n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko mumtu. Ni urubanza rwatangiye Tariki ya 09 Gicurasi 2022, bikaba biteganijwe ko ruzapfundikirwa kuwa 12 Nyakanga 2022. Ni nawe kandi mu tegetsi mu bahoze bakomeye mu gihe cya Jenoside ugejejwe imbere y’Ubutabera bw’Ubufaransa.
Munyaneza Theogene