Muhanga: Basabwe gufasha Abarokotse Jenoside kubona ahajugunywe Abatutsi bishwe mu Jenoside
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu( Minaloc), Dusengimana Samuel yasabye abagifite amakuru y’ahajugunywe Abatutsi bishwe muri Jenoside ko bayatanga bakoresheje uburyo bihitiyemo kugirango bashakishwe. Babwiwe ko bifasha abatarabona ababo komora ibikomere basigiwe n’aya mateka ashaririye banyujijwemo.
Ibi, yabigarutseho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakicirwa mu gice cyahoze kitwa I Mwaka, ubu ni mu gice cy’umurenge wa Nyarusange na Mwendo yo mu karere ka Ruhango.
Yagize ati” Hashize imyaka 28 twibuka, ariko hari ababuze ababo batarababona bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turasaba abagifite amakuru ko bayatanga uko bashatse kugirango bashakishwe nabo bashyingurwe mu cyubahiro tubagomba kuko bitera intimba ikomeye iyo upfushije ntuherekeze uwawe. Bituma ibikomere bidakira, ariko tubabonye ibikomere byacu byarushaho gukira bityo n’amateka ashaririye twanyuzemo nubwo tutayibagirwa ariko nibura bakaboneka”.
Mu buhamya bwatanzwe na Gratien Habiyaremye wabaye umusirikare ku ngoma ya Perezida Habyarimana Juvenal, avuga ko bigoye kuvuga aya mateka Abatutsi banyujijwemo kubera igihe byatwaye, uhereye mu 1959. Ahamya ko muri iki gice hiciwe abatutsi benshi, kandi ko kubera hari haturanye n’umugezi wa Nyabarongo ari naho benshi mu bavandimwe, Ababyeyi n’inshuti bajugunywe.
Akomeza asaba abagifite amakuru, kabone nubwo yaba azi uwajugunywe muri uyu mugezi ko yabivuga cyangwa akandika agapapuro abigaragaza, bityo bigafasha abatarabona ababo kuko gupfusha ntubone uwawe, biragatsindwa, bigusigira ibikomere byinshi.
Visi Perezida wa 2 mu muryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside mu karere ka Muhanga, Charles Kanamugire avuga ko mu minsi 100 yakozwemo Jenoside, buri munsi wabaga ufite amateka yawo yihariye ndetse ko iyi minsi yasigiye abarokotse ibikomere ku mubiri no ku mutima bitewe n’uko hari abatarabona abavandimwe, ababyeyi n’inshuti z’imiryango bishwe muri Jenoside.
Yagize ati” Uyu munsi twibuka Abacu biciwe hano mu cyahoze ari Mwaka ndetse n’ahandi ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu minsi 100 yishwemo Abatutsi mu Rwanda, buri munsi ubwawo ufite amateka yihariye kandi iyi minsi yasigiye Abarokotse ibikomere ku mubiri ndetse no ku mutima, ariko bigakomerera ku batarabona ababo bishwe kugirango babashyingure mu cyubahiro. Abagifite amakuru bakwiye kuyatanga. Hari abapfuye ntihamenyekane ababishe ngo nibura banagaragaze n’uruhare rwabo ndetse banagaragaze aho babajugunye bigatuma bahorana ishavu n’intimba kubera ababo babuze. Turasaba ko mwatubwira aho abacu bari tukabashyingura mu cyubahiro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko abafite amakuru badakwiye kuyaceceka kuko ntacyo baba bafashije abarokotse kuko bakeneye guhumurizwa. Ntabwo tubasaba ngo byagenze gute, ariko nibura wana kwandika agapapuro cyangwa ubutumwa bugufi cyangwa ukegera komite z’abarokotse ukabaha amakuru bagashakishiriza aho wavuze baboneka nabo bagashyingurwa.
Urwibutso rwa Nyarusange, rushyinguyemo abatutsi 1677 bo mu mirenge 6 ariyo; Muhanga, Cyeza, Shyogwe, Nyamabuye, Mushishiro na Nyarusange yo mu karere ka Muhanga, hakaba Mwendo na Kinazi yo mu karere ka Ruhango.
Akimana Jean de Dieu