IPGC Africa irasaba urubyiruko guharanira amahoro n’Iterambere ry’Ibihugu byabo
Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Amahoro n’imiyoborere cy’Afurika (IPGC Africa ) gishamikiye ku muryango w’Abibumbye(UN), Amb Dr Jonathan Ojadah Daniel yemeza ko urubyiruko rwo mu bihugu by’Afurika rukwiye guharanira ko Ibihugu byabo bigira amahoro, bakirinda ababashora mu ntambara zidashira, bagaharanira iterambere buri wese yagizemo uruhare.
Ibi yabigarutseho ku wa 26 Gicurasi 2022 ubwo hasozwaga amahugurwa mpuzamahanga y’Abaharanira Amahoro, bayoboye imiryango itandukanye mu bihugu byabo igira uruhare mu gufasha abaturage mu bibazo bitandukanye. Hari mu birori byabereye i Kigali byiswe PALESH KIGALI 2022 ku nshuro ya Gatandatu.
Yagize ati” Ibihugu byinshi bigize umugabane wacu wa Afurika, urubyiruko nirwo rugize umubare mwinshi ariko rukwiye gushyira hamwe rugaharanira amahoro, rukabasha kwima amatwi abarushora mu bibazo byinshi birimo intambara zidashira zugariza ibi bihugu, ahubwo bagashakisha icyo gukora cyabafasha kwiteza imbere bagatanga akazi kuko nibo bazaba bayoboye ibi bihugu mu bihe bizaza, bityo nabo bagaharanira iterambere, bakirinda abashaka inyungu zabo kubakoresha”.
Umuyobozi wa IPGC/Rwanda akaba umuyobozi wa SAYP/Rwanda, ikora ubuvugizi ku mategeko n’Amahoro mu bakiri bato, Amb Mateso Ferdinand avuga ko abakiri bato bakwiye kugira uruhare mu miyoborere y’Ibihugu byabo ndetse bagaharanira ko byagira amahoro arambye, ari nako bashaka icyo gukora cyangwa bakishyira hamwe kugirango babashe kugera ku iterambere rishyize hamwe.
Yagize ati” Abakiri bato nibo bakwiye kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu byabo kuko iyo imiyoborere yagenze neza bituma n’amahoro aboneka kandi akaba arambye. Ibi kugirango babigereho ni ubwitange, ni uko bagira ibyo bakora ndetse bakishyira hamwe kugirango babashe kugera ku iterambere”.
Umuyobozi wa IPGC/Zimbabwe, Amb Charline Prazen Chimoko avuga ko imbaraga z’urubyiruko rw’Afurika zikwiye kubaka ibiramba ku bihugu bakomokamo, bakirinda ibibashora mu gusenya ibihugu byabo, ahubwo bagatekereza uburyo bakwiga bagakora imiti yo kuvura indwara z’ibyorezo nk’inkingo aho kujya kuzikura mu bindi bihugu kuko umuturage umerewe nabi n’amahoro arahungabana, imiyoborere y’Ibihugu yaba idafashe nayo bigahungabanya igihugu. Ni twebwe tugomba guhindura isura y’Ibihugu dukomokamo.
Umuyobozi wa IPGC/Cote d’Ivoire, Amb Mahouagbeu Alina Outtara yemeza ko ibihugu bikwiye gutanga amahirwe angana kuri bose, aho guha amahirwe abantu bamwe kuko nibyo bituma abatuye Igihugu bunga ubumwe. Iyo hajemo gutandukanya abanyagihugu ndetse bamwe bakimwa amahirwe, bituma ikinyoma gihabwa intebe maze bikaba ngombwa ko abaturage barakara kugeza ubwo urubyiruko rugira uruhare mu gusenya Igihugu kandi aribo bakabaye bakizamura, bagaharanira ko gitera imbere.
Muri uyu muhango wahawe izina rya Palesh Kigali 2022- (Pana – Africa Leadership symposium & honors) washimiwemo abambasaderi b’Amahoro bakomoka mu bihugu byabo harimo; Rwanda, Zimbabwe, Nigeria, Cote d’Ivoire na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC).
IPGC/Rwanda ikaba yarahawe abayobozi barimo; Umuyobozi mukuru Mateso Ferdinand naho umwungirije ni Dr Muvara Fidele, Umunyamabanga akaba Niyigaba Samuel, ushinzwe imari n’icungamutungo yabaye Uwimana Delphine naho Musanganire Solange aba ushinzwe Inozabubanyi.
Iyi nama kandi, yahuriranye n’iyizihizwa ry’ishingwa ry’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu bya Afurika washinzwe tariki ya 25 Gicurasi 1963 aho umaze imyaka 59.
Akimana Jean de Dieu