Kamonyi-Musambira: Gitifu yagiye kubakira utishoboye ahafatira Nyiri urugo wagurishije amabati yahawe
Yitwa Bizimungu Asiyeli, atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi. Mu buryo butunguranye, yatawe muri yombi na Mukantaganda Rachel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira ubwo yari yifatanije n’Abaturage kubakira utishoboye. Uwafashwe, niwe nyiri urugo ariko akaba yarataye abana n’umugore nyuma yo kugurisha amwe mu mabati bahawe yo kubaka inzu yo kubamo. Yaje yongoshyoshyejwe na Mudugudu wamukuye aho yari ari ngo aze gutanga umuganda mu rwo yataye.
Ubwo Umunyamakuru wa intyoza.com yageraga aha hatangirwaga Umuganda, bamwe mu baturage bavugaga ko kuba bitabiriye iki gikorwa bagiriye gusa Umubyeyi Mukanyabyenda Siliveriya ku bw’uko bazi ko atishoboye kandi abayeho nabi, ahanini bitewe n’uyu mugabo we Bizimungu.
Amakuru yaje gutangwa na bamwe mu baturage ndetse akaba imbarutso yo gutabwa muri yombi kwa Bizimungu ariwe Nyiri urugo warutaye, ni uko iyi nzu bubakiraga uyu muryango ari iya kane, ko eshatu zabanje harimo iya mbere uyu Bizimungu yagurishije, izindi ebyiri akaba yaragurishije ibikoresho byari bizubatse, hanyuma kandi akaza no kugurisha amabati 8 muri 30 yahawe mu kubaya iyi nzu bahabwagaho umuganda.
Aya makuru, yari mashya mu matwi ya Gitifu Rachel, wahise avuga ko adashobora gusiga uyu mugabo Bizimungu nyuma y’ibyo yumvise yagiye akora birimo no kugurisha amabati yakagombye gukoreshwa mu kubakira uyu muryango ukava mu gusembera, kimwe n’ibindi byabanje yumvise.
Gitifu Rachel, yahise asaba Mudugudu kwiyegereza uyu Bizimungu kugira ngo atamucika, ahamagaza Moto ajyanwa na Mudugudu kuri Polisi, ariko mbere yo kurira Moto yikomye Mudugudu ati” Si wowe untanze!? Nibyo narayagurishije ariko rimwe riri iwawe!”.
Ku makuru intyoza yaje kumenya, ni uko uyu Mugabo Bizimungu mu kugera kuri Polisi yavuze aho yagurishije aya mabati, ndetse na Mudugudu akemera ko koko hari ibati rimwe riri iwe. Aya yose, ubuyobozi bw’Akagari bwayagaruje akaba yahise abikwa mu biro by’Akagari, akazakoreshwa mu kubaka igikoni n’ibindi yari gukoreshwamo kuri uyu muryango kuko andi 22 yasakajwe inzu.
Mukanyabyenda Siliveriya, umugore wa Bizimungu yishimira kubakirwa iyi nzu, akishimira umuganda akomeje guhabwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturage, ariko kandi akavuga ko uyu mugabo we yamutaye, ko kandi nyirabayazana wo gukomeza kuba mu buzima bubi ari umugabo. Hari amakuru ko yiteguye no gutanga ikirego ku bikorwa bibi yagiye akorerwa n’uyu Mugabo we wamutaye akanaba nyirabayazana w’ubuzima bubi yabayemo n’abana.
Bizimungu, mbere yuko yurizwa Moto ajyanywe kuri Polisi, yabwiye umunyamakuru w’intyoza ko nta makosa yishinja. Gusa yemera ko inzu ya mbere yayigurishije ashaka kwishyura iby’abandi atashatse kuvuga ibyo aribyo. Avuga ko guta urugo byari muri gahunda yo gutanga umutekano mu rugo kuko ngo abana bari bamumereye nabi bashaka ku mwica, ahitamo kubabisa.
Gitifu Mukantaganda Rachel, avuga ko mu kagari ke abaturage batishoboye bagombaga kubakirwa ari bane, ko kandi uwanyuma ari uyu bari guha umuganda, ko kandi nawe urebye inzu yuzuye kuko yahise ayizamo nyuma yo kuyikinga, aho ibindi bizagenda binozwa ariko atagisembera mu baturanyi.
Mu buryo bugaragara, bimwe mu bibazo nk’ijisho ry’umunyamakuru, bishingiye ku mikoranire mibi iri hagati mu nzego, aho ibibazo bizamurwa bivuye mu Mudugudu, Mukagari bikajya ku Murenge cyangwa mu Karere, ariko mu kubisubiza ugasanga inzego zo hasi zabizamuye ntabwo zimenyeshejwe kugira ngo zinagire uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibisubizo biba byahawe abaturage. Kuri iki kibazo cya Bizimungu, amakuru ahari ni uko akiri mu maboko ya Polisi, aho imyitwarire ye ishobora no gutuma anyuzwa mu kigo ngororamuco cy’igihe gito ( Transit Centre).
Munyaneza Theogene