Ubwato bwa mbere bwikoreye ibinyampeke bwahagurutse muri Ukraine
Ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwahagurutse ku cyambu cya Ukraine hashingiwe ku masezerano y’akataraboneka n’Uburusiya. Ni nyuma y’igihe intambara yarahagaritse byose. Abategetsi ba Turkia na Ukraine bavuze ko ubwo bwato bwavuye ku cyambu cya Odesa kare mu gitondo kuri uyu wa mbere.
Kuva mu kwezi kwa kabiri, Uburusiya bwari bwugarije icyo cyambu cya Ukraine, ariko izo mpande ebyiri zarumvikanye zigera ku masezerano yo kureka ubwato butwaye ibinyampeke bukagenda.
Byitezwe ko ayo masezerano azatuma ibiribwa byongera kuboneka ku Isi, anagabanure igiciro cy’ibinyampeke.
Turkia yavuze ko ubwo bwato buriho idarapo rya Sierra Leone, bwitwa Razoni, bushobora kugera ku cyambu cya Tripoli muri Libani, yongeraho ko hari n’ubundi bwato butegerejwe guhaguruka mu byumweru biri imbere.
Ikigo cyo kugenzura icyo gikorwa gihuriweho n’impande zose, cyashinzwe hisunzwe ayo masezerano i Istanbul, cyavuze ko ubwo bwato butwaye amatoni 26.000 y’ibigori, bikaba byitezwe ko bushyika mu mazi ya Turkia kugira ngo bugenzurwe ku munsi wa kabiri.
Umunyamabanga mukuru wa Onu Antonio Guterres yakiranye akanyamuneza iryo haguruka ry’ubwo bwato anashimagiza Turkia ku ruhare yagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
Minisitiri wa Ukraine ufite mu nshingano ibijyanye n’ inyubako, Alexander Kubrakov yanditse kuri Facebook ati: “Uyu munsi Ukraine, turi kumwe n’abo dukorana, twagize iyindi ntambwe mu gukinga inzara ku Isi. Ifungurwa ry’ibyambu rizatuma haboneka miriyari imwe avuye mu guhanahana ibicuruzwa hamwe n’uburyo bwiza mu ishami ry’ubuhinzi mu kwitegura umwaka uza.”
Mu gihe ubwo bwato bwera bwa Ruzoni bugaragara mu mazi y’inyanja y’umukara yuzuyemo amamine byerekana intambwe ishimishije, icyo gikorwa kitezwe kumara igihe kirekire kugira ngo kigirire akamaro ubutunzi bwa Ukraine bubangamiwe cyane no kugira abantu ama miliyoni bageramiwe n’inzara ku isi bacyungukiremo.
Ariko Kubrakov, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko ayandi mato 16 ategereje guhaguruka ku byambu byo mu karere ka Odesa mu byumweru biri imbere.
Amasezerano yo mu kwezi gushize, yahagarikiwe na ONU hamwe na Turkia – yafashe amezi abiri kugira ngo agerweho bikaba byitezwe ko amara imisi 120. Ashobora kongerwa igihe mu gihe impande zose zabihurizaho.
intyoza