Ingabo z’u Rwanda zirakataje mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo
RDF umutwe w’inkeragutabara bamuritse ibikorwa bubakiye abaturage mu karere ka Nyarugenge.
Taliki 27 Kamena 2016, mu Karere ka Nyarugenge habereye umuhango wo gutaha k’umugaragaro ibikorwa bitandukanye Ingabo z’u Rwanda umutwe w’Inkeragutabara bubakiye abaturage.
Mu bikorwa byatashywe, harimo umuyoboro w’amazi n’inzu 12 zubakiwe abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mageragere, umuhanda w’amabuye wa Biryogo- Agatare, ruhurura hamwe n’umuhanda w’itaka mu Murenge wa Nyamirambo, isoko riciriritse muri Kimisagara hamwe n’ibiro by’Umurenge wa Nyakabanda.
Umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda umutwe w’Inkeragutabara, Lt Gen Fred Ibingira; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Mujyi wa Kigali, Busangizwa Parfait hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge. Ibikorwa remezo byubatswe k’ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda umutwe w’inkeragutabara n’Akarere ka Nyarugenge.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Mujyi wa Kigali, Busangizwa Parfait mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’Ingabo z’u Rwanda uburyo iyi mishinga bashoboye kuyishyira mu bikorwa. Yakomeje asaba abaturage kubungabunga ibi bikorwaremezo mu rwego rwo kugira ngo umujyi uzakomeze gusa neza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda umutwe w’Inkeragutabara, Lt Gen Fred Ibingira, yashimiye akarere ka Nyarugenge ubufatanye bwabo ndetse anasaba abaturage ko badakwiye kwizera ko inkunga ziva hanze arizo zizubaka igihugu kuko igihugu aho kiva kikagera cyubakwa na bene cyo.
Lt Gen Fred Ibingira yagize ati: “Iyi mihanda n’ibi bikorwaremezo byubatswe mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ndatekereza ko kubigeraho bitoroshye nta bufatanye n’ingabo z’u Rwanda. Ni muri urwo rwego rero ingabo z’igihugu amategeko azemerera gufatanya n’izindi nzego mu bikorwa by’iterambere kuburyo mu gihugu hose ibikorwa by’iterambere zibigiramo uruhare kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere”.
Abaturage bashimiye cyane Guverinoma ku bijyanye n’iterambere ikomeje kubagezaho bagaragaza ibikorwa remezo ibahaye uburyo bizabafasha mu mibereho yabo.
Umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mageragere Akimanizanye Monique yagize ati: “Abanabacu bari barazonzwe n’indwara zituruka k’umwanda kubera kubura amazi meza, turishimye cyane kubera ko tubonye amazi meza, Guverinoma yacu irakabaho”.
Iyi nkuru tuyikesha urubuga rw’ingabo z’u Rwanda RDF
Munyaneza Theogene / intyoza.com