Amerika yasabye u Rwanda kureka gufasha umutwe wa M 23
Amerika yasabye igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kureka gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu mirwano urimo n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Kuri uyu wa kane habaye indi mirwano hagati y’ingabo za Leta ya DR Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ku muhanda uhuza Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru n’indi mijyi yo mu burasirazuba.
Patrick Muyaya, Minisitiri wa DR Congo ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta, yavuze ko igihugu cye gishima “ahantu hasobanutse Leta y’Amerika ihagaze ho kwamagana ubufasha u Rwanda ruha M23”.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri Muyaya yasabye ibindi bihugu gukurikiza urugero rw’Amerika kugira ngo harangire “ubu bunyamaswa buteza urupfu no kuva mu byabo kw’abaturage bacu benshi”.
Nta cyo RDF yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi ishinjwa n’Amerika, ariko mu gihe cyashize Leta y’u Rwanda yahakanye ivuga ko nta ho ihuriye na M23.
M23 na yo ihakana gufashwa n’u Rwanda, mu gihe gishize umuvugizi wayo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko “nta n’urushinge” ihabwa na Leta y’u Rwanda. Leta y’u Rwanda ishinja Leta ya DR Congo gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ariko mu nteko rusange ya ONU yo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Perezida wa Congo Félix Tshisekedi yavuze ko ibyo ari “ Urwitwazo” rwa Leta y’u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo”.
Tshisekedi yavuze ko FDLR “yaciwe umutwe ihinduka ubusa” binyuze mu bikorwa FARDC yagiye ikorana na RDF mu myaka ishize.
Ambasaderi Robert Wood, intumwa y’Amerika muri ONU ku bibazo byihariye bya Politiki, yabivuze ku wa gatatu mu nama y’akanama k’umutekano ka ONU i New York yigaga ku karere k’ibiyaga bigari.
Yavuze ko urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro “rutakwihanganirwa”, avuga ko Amerika isaba iyo mitwe “guhagarika ibitero byayo ku baturage b’intege nkeya cyane ba DRC”. Ati:” Turanasaba za Leta guhagarika ubufasha bwazo kuri iyi mitwe, harimo n’ubufasha bw’igisirikare cy’u Rwanda kuri M23″.
Amerika ivuga ko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, irimo nk’umutwe wiyita Leta ya kisilamu ishami ryawo ryo muri Congo, ISIS-DRC, CODECO na M23, bimaze kwica abaturage b’abasivile barenga 2,000 muri uyu mwaka.
intyoza