Perezida Volodymyr Zelensky yasuye umujyi ingabo z’Uburusiya ziherutse kuvamo
Zelensky, yagejeje ijambo ku basirikare bateraniye muri uwo mujyi, avuga ko Ukraine irimo “kwerekeza imbere” kandi ko yiteguye amahoro. Gutakaza uyu mujyi wa Kherson, Uburusiya bwari bwarafashe mu minsi ya mbere y’igitero kuri Ukraine, ni igihombo gikomeye ku Burusiya.
Uburusiya bwari bwaratangaje ko uwo mujyi ari wo “centre-ihuriro” y’ubutegetsi y’akarere ka Kherson bwari bumaze kwiyomekaho mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uwo mujyi kandi ni wo wari umurwa mukuru w’akarere umwe wonyine bwari bwarigaruriye.
Abasirikare ba Ukraine binjiye muri uwo mujyi kuri uyu wa gatanu, ku nshuro ya mbere kuva mu kwezi kwa gatatu ubwo Uburusiya bwawufataga. Mu minsi yakurikiyeho, abahatuye babonywe barimo kubyishimira, bamwe bongeye guhura na benewabo bari bamaze amezi batabonana na bo.
Kuri uyu wa mbere nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Zelensky yabwiye abasirikare ko Ukraine “yiteguye amahoro, amahoro ku gihugu cyacu cyose“, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters. Yashimiye umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’ibihugu by’i Burayi n’Amerika (OTAN/NATO) ku bufasha bwawo kuri Ukraine mu ntambara irwana n’Uburusiya. Yongeyeho ko rokete za rutura zizwi nka HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System) Ukraine yahawe n’Amerika zafashije cyane Ukraine.
Perezida Zelensky yagejeje ijambo ku mbaga y’abantu bari bateraniye mu rubuga runini rwo mu mujyi wa Kherson, bamwe muri bo barimo bazunguza amabendera ya Ukraine cyangwa bayiteye mu bitugu, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa Reuters uri i Kherson.
Zelensky yavuze ko “yishimiye rwose” ibohorwa ry’uwo mujyi, cyo kimwe n’uko bimeze ku baturage ba Ukraine. Abajijwe aho abasirikare ba Ukraine bashobora gutera intambwe berekeza, yagize ati: “Si i Moscou… Ntidushishikajwe n’ubutaka bw’ikindi gihugu”.
Bisubiza ku ruzinduko rwa Zelensky, ibiro bya Perezida w’Uburusiya – Kremlin – byavuze ko Kherson ari iy’Uburusiya. Dmitry Peskov, umuvugizi wa Kremlin, yagize ati: “Nta cyo tubivuzeho“. Yongeyeho ati: “Murabizi, ubu butaka ni ubw’Uburusiya“.
Aka karere, hamwe n’utundi turere dutatu – Luhansk, Donetsk na Zaporizhzhia – mu kwezi kwa cyenda Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangaje ko kabaye ak’Uburusiya, mu muhango wabereye i Moscou. Yavuze ko kwiyomekaho utwo turere “bitaganirwaho“. Uburusiya bwiyometseho utwo turere nyuma y’ayiswe amatora ya kamarampaka yabaye mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka wa 2022.
intyoza