Amajyepfo-Expo: Guverineri Kayitesi aributsa abamurika ibikorwa guhanga udushya dukurura ababagana
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitsi Alice asanga abikorera bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gutanga serivisi nziza ku baza babagana. Abibutsa kandi ko ibyo bakora bikwiye guherekezwa no guhanga udushya dutuma ubagana ataza yikandagira.
Guverineri Kayitesi, ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga imurikagurisha ku nshuro ya 9 ryateguwe n’Urwego rw’Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’ubuyobozi bw’Iyi ntara, aho ryatangiye ku itari ya 22 Ukuboza 2022 rigasozwa kuri uyu wa 02 Mutarama 2023.
Yagize ati” Aba baje kumurika bahuye n’imbogamizi zitandukanye ariko iyagarutsweho cyane n’ijyanye n’imvura bigaragara ko yatumye batabasha gutanga serivisi nkuko babyifuzaga ariko tuzagerageza kujya tuyishyira mu gihe cy’izuba. Ikindi ni ukurimenyekanisha cyane. Ukurikije uko ahateguwe (stands) ntabwo hose habonye abahajya ariko dutahanye umukoro w’uko tugomba gufatanya n’aba bikorera ( PSF) n’ abayobozi b’uturere tukaritegura hakiri kare ku buryo tudategura mu minsi ya nyuma hakaba hari abacikanwa “.
Akomeza asaba abikorera kugerageza guhanga udushya twatuma ababagana bajya baza batikandagira kubera ko bafite icyo baje bakurikiye. Ntabwo hano bakwiye kuba bacuruza nk’uko mu maguriro yo mu mujyi bagurisha, nabyo bikwiye gutekerezwaho.
Kubwimana Joseph, umwe mu bikorera uhagarariye abamuritse yagize ati“ Nibyo dusoje iri murikagurisha ariko ntabwo twabashije kugurisha neza kubera ko ryabaye mu gihe cy’imvura nyinshi yaguye. Turasaba ko iri murikagurisha ryajya ritegurwa mu matariki meza atarimo imvura ndetse rikajya riba ngarukamwaka kugira ngo abatugana baze badahangayikishijwe n’imvura kandi natwe tugire uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa byacu”.
Yongeyeho ko abategura iri murikagurisha ryajya rimenyekanishwa haba mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ariko n’abamurika bakongeramo udushya, ba rwiyemezamirimo bakuru n’abato bakagira uruhare rugaragara rwo kugaragaza udushya tugamije kwigarurira imitima y’abaguzi.
Perezida w’Ihuriro ry’Abikorera mu ntara y’Amajyepfo (PSF), Dr Kubumwe Célestin yabwiye intyoza.com ko abitabiriye imurikagurisha bahuye n’imbogamizi ariko ko babonye aho byapfiriye kandi bagiye kubikosora bafatanije n’izindi nzego zirimo; abayobozi b’uturere abikorera baturukamo kuko aribo bakwiye gufatanya mu gushakira ibisubizo by’igihe kizaza.
Akomeza avuga ko bagiye gutekereza uburyo hajya hategurwa imurikagurisha hagendewe ku bwoko bw’ibikorwa bitandukanye, hagakorwa imurika ry’ibikomoka k’ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Itumanaho, ibikorerwa mu nganda n’ibindi kandi hakajya habanza kurimenyekanisha nibura mbere y’amezi hejuru y’Atatu bityo n’abazaza kumurika bakazaba bizeye ko rizitabirwa n’abaguzi cyangwa n’abaza gushaka serivisi batanga.
Akimana Jean de Dieu