Perezida Cyril Ramaphosa yagizwe umwere ku cyaha cy’ubujura bwabereye mu isambu ye
Urwego rurwanya ruswa rwo mu gihugu cya Afurika y’Epfo ruvuga ko nta kimenyetso gihari kigaragaza ko Perezida Cyril Ramaphosa hari ikintu kibi yakoze kijyanye no kuba yaribwe amadolari y’Amerika 580,000 (miliyoni 630Frw) – ashobora no kuba arenga – yari ari mu rugo rwe rwo ku isambu ye bwite.
Muri raporo y’ibanze, Kholeka Gcaleka, ushinzwe kurengera inyungu za rubanda, yanzuye ko Ramaphosa atarenze ku mategeko agenga imyitwarire ibereye cyangwa ngo akoreshe nabi umwanya we nka Perezida.
Iyo raporo irimo ko Perezida yatangaje ibyo kwibwa kwe hashize ibyumweru kubayeho, mu myaka itatu ishize. Ariko iyi raporo ivuga ko Jenerali Majoro Wally Rhoode, umukuru w’abasirikare bacunga umutekano wa Perezida Ramaphosa, yakoze mu buryo budakwiye ubwo yakoraga iperereza ritemewe kuri icyo cyaha.
Mu mpera y’umwaka ushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, itsinda ryigenga ryashyizweho n’inteko ishingamategeko y’Afurika y’Epfo ryafashe icyemezo ko Ramaphosa hari ibyo agomba kubazwa, bituma habaho abasaba ko yegura ku butegetsi.
intyoza