Kamonyi-Rugalika/#kwibuka 29: Uwabahaye ubuzima ntabwo yananirwa kubaha inzu-Hon Uwera Kayumba Alice
Kimwe mu bibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Murenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi bafite ni inzu zo kubamo kuko ubu izisaga 310, zimwe zikeneye gusanwa izindi nazo zikubakwa bushya. Hon Depite Uwera Kayumba Alice wifatanije n’Abanyarugalika kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahumurije abafite ikibazo cy’aho bakinga umusaya, abizeza ko ari ikibazo cy’igihe gusa kuko uwabahaye ubuzima akabavana mu menyo y’abagome b’abicanyi atananirwa kububakira.
Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugalika, kuri uyu wa 12 Mata 2023 bibutse, bunamira ndetse bashyira indabyo ahari ibyobo 2 byajugunywemo Abatutsi basaga 400 mu kagari ka Nyarubuye ahacukurwaga amabuye y’Urugalika. Abishwe bakuwe ahazwi nko mu Biharabuge no mu misozi itandukanye bicwa urw’agashinyaguro, bamwe bajugunywa mu byobo bakiri bazima.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, avuga ko kimwe mu bibazo bikomereye abarokotse Jenoside muri uyu murenge ayoboye ari ukuba benshi ntaho kuba( inzu).
Gitifu Nkurunziza, avuga ko inzu 272 zikeneye gusanwa, mu gihe izindi zisaga 40 zigomba kubakwa bushya. Izo inyinshi zubatswe na Leta n’imiryango ifasha Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyinshi muri izo zubatswe mu 1995, 1996 kuzamura, mu rwego rwo gufasha benshi kubona aho batura.
Nyuma y’imyaka hafi 29, nyinshi zarasenyutse bamwe ntaho kuba baracumbikiwe, abandi nabo bariho nabi kuko zarangiritse cyane ku buryo igihe cy’imvura bamwe barazihunga. Izi nzu zagiye zubakwa hutihuti ndetse no mu bikoresho bidakomeye hagamijwe kwihutisha ngo haboneke amacumbi ya benshi bari bayakeneye cyane ko abenshi bari barasenyewe, baratwikiwe inzu mu gihe cya Jenoside.
Hon. Depite Uwera Kayumba Alice intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda waje kwifatanya n’Abanyarugalika kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko izi nzu inyinshi zubatswe hutihuti kuko zari zikenewe. Avuga kandi ko uretse n’izi zubatswe muri ubwo buryo, ngo imyaka 29 ishize n’uwiyubakiye iye neza abenshi bagiye bazitaho ndetse bakazivugurura ku bafite ubushobozi.
Depite Uwera Kayumba Alice, avuga ko mu by’ukuri inyinshi muri izi nzu nubwo byitwa gusana, asanga inyinshi ari ugukubita zigaherwa hasi zubakwa, ibyo asanga ari nko kubaka bundi bushya. Akaba kandi asanga ari ikibazo cy’gihe gusa kuko mu bikenewe harimo ubushobozi, ko kandi uwatabaye abicwaga akabaha ubuzima, atananirwa kububakira.
Abivuga muri aya magambo ati“ Biragaragara ko hakenewe ingengo y’imari nini. Ugiye gusanira umuntu cyangwa kumwubakira ntabwo wamwubakira nk’imwe yo kwikiza n’ubundi yari yubakiwe”.
Akomeza ati“ Navuga ko abarokotse Jenoside, tuvuge ab’ino aha muri Rugalika ni bakomere n’izo nzu bazazibona kuko n’ubuzima barabubonye. Uwabahaye ubuzima nti yananirwa no kubaha inzu, ni ikibazo cy’igihe gusa”.
Yaba Depite Uwera Kayumba Alice, yaba Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, bose bahuriza ku guha icyizere uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Bavuga ko bashingiye ku mirongo migari y’Igihugu gifite ubuyobozi bwiza, ko niba RPF yaratangiye urugamba rwo kwibohora n’urwo guhagarika Jenoside mu bushobozi buke bwari buhari, ko niba ibyakorwaga muri icyo gihe byarakunze, ubu hari ubushobozi igihugu kimaze kwiyubaka ataribwo byananirana, ko ahubwo buri wese asabwa imbaraga ze mu kubaka ibyiza kandi bizaramba.
Munyaneza Theogene