Muhanga: Akataraza kazaza!, Nyirabarazana n’ibindi biguruka byo mu gishanga biraribwa bukoko
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Shyogwe baravuga ko Nyirabarazana ndetse n’ibindi biguruka bisangwa mu bishanga bihingwamo umuceri birimo guhigwa bukware n’ababirya. Hari n’abavuga ko byabaye imari mu byokerezo byo mu tubari dutandukanye two mu mujyi wa Muhanga.
Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari itsinda ry’abagabo babiri n’umugore umwe bafite abandi bakorana batega ibi biguruka byahawe izina ry'”Isake y’Agasozi” bakajya kugurisha.
Yagize Ati” Njye mbona ibi bisiga birimo ibyanira, Nyirabarazana, inkurakura n’ibindi bibangamiwe n’ababitega bagamije kubirya no kubigurisha. Nibaza uburyo babirya? Bashobora kuba hari imiti bisiga kuko nakuze bavuga ko ubiriye ashobora guhumana akaba yananywa amazi menshi akamwiyicira”.
Undi muturage utuye mu Mudugudu wa Karama avuga ko hari itsinda ry’abantu bazwi, bakunze kugaragara batega ibi bisiga bo bita amasake. Yemeza ko ababiriye bivugira ko biryoshye cyane kurusha izindi nyama zaba iz’Inkoko zororwa n’izindi barya mu tubari.
Mutimura Thomas, avuga ko uwitwa Kalisa ariwe uzwi watangiye kubitega doreko ngo yaje gutura muri uyu mudugudu avuye ku Mugina(Kamonyi). Avuga ko kimwe muri ibi biguruka kigura amafaranga hagati 1000_2000, ndetse ngo hari abacuruza utubari baba baramaze kumenya ko iyi nyama iryoha bakabitumiza bikokerezwa abakiriya.
Yagize Ati” Uyu mugabo witwa Kalisa, yaje gutura hano avuye ku mugina, aza ahingira uwo bita Stephanie watwikaga amatafari, bahamukuye hasigara hahingwa umuceri. Ndakubwiza ukuri ko iyo bamaze kubifata kimwe kiba kigura hagati y’igihumbi kimwe na Bibiri kandi byatangiye bigura 500 bigenda bizamuka. Twumva amakuru yuko byaba binajyanwa mu tubari two mu mujyi bikokerezwa abakire”.
Umwe mu bariye kuri izi sake( Nyirabarazana), yemereye umunyamakuru ko biryoha. Yemeza ariko ko ubishaka bamuha nawe akirira kuko ngo ko nta yindi nyama yaruta iya Nyirabarazana n’ibindi biguruka babona mu gishanga.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Karama mu kagali ka Ruli ho mu murenge wa Shyogwe, Gemma Uwimana avuga ko amakuru bamenye mbere ari ay’uko hari abaryaga imbwa ariko nyuma bakaza kumenya ko barimo kubaga Nyirabarazana. Yemeza ko bamubwiye ko imbwa ihenze itaboneka, ko kandi n’aho baturutse ku Mugina wa Kamonyi bazirya. Avuga kandi ko yabwiwe ko nta ngaruka zigeze zibagiraho.
Uyu Mudugudu, akomeza avuga ko yabasabye kubireka, abagira inama kuko byangiza urusobe rw’Ibidukikije, ko kandi bihanwa n’amategeko. Yemeza ko bamwizeje ko bagiye kubireka ariko mu minsi ishize ngo baheruka kumenya amakuru ko bakomeje kubitega bakabirya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Gustave Niyonzima yabwiye intyoza ku murongo wa Telefoni ko ayo makuru aribwo ayumvise, ko mu muco Nyarwanda ntawe yumvise urya Nyirabarazana. Yemeza ko nubwo babirya badakwiye kwica uko biboneye ibigize urusobe rw’ibinyabuzima harimo amatungo yo ku gasozi kuko hari amategeko yabahana. Yemeza ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy’Iritsinda riyobowe na Kalisa bakareba uko barigira inama.
Iri tsinda ry’Abagabo n’umugore bazwi, batuye mu murenge wa Shyogwe na Nyamabuye, mu gihe baba batagiriwe inama ngo bahagarike ibi bikorwa, bashobora kwisanga imbere y’ubutabera. Ibi biguruka, barabirya ndetse ibindi bakabigurisha n’ababitegurira abakiriya bagana tumwe mu tubari two mu mujyi wa Muhanga. Ahazwi babihigira ni mu gishanga cya Nyirangari ndetse n’Igishanga cya Migurambo hagati y’Umurenge wa Byimana n’umurenge wa Nyamabuye na Shyogwe, aho ibi bishanga bihingwamo umuceri.
Akimana Jean de Dieu