Muhanga: Ishuri “Urukundo Fondation” bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri barererwa mu ishuri ry’Urukundo n’abakozi baryo bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, baha icyubahiro abashyinguye mu Rwibutso rw’Akarere ka Muhanga ruherereye i Kabgayi ho mu Murenge wa Nyamabuye.
Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwahagurukiye ku cyicaro cy’Ishuri rukomereza ku Iseminari Ntoya yaragijwe Mutagatifu Leon y’I Kabgayi bagana ku Rwibutso rwa Kabgayi ahafashwe umwanya wo kwibuka no gushyira indabo ku mva rusange ya Kabgayi.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ishuri ry’Urukundo Fondation riherereye mu mudugudu wa Binunga, Umurenge wa Cyeza, Ruremesha Osward avuga ko uru rugendo rwari rugamije kwigisha abakiri bato kwiga amateka yaranze U Rwanda yanatumye Abatutsi bicwa n’abari abaturanyi babo n’inshuti zabo kubera urwango rwabibwe igihe kirekire n’abari abayobozi.
Yagize ati“ Abana twazanye hano bafite amatsiko yo kumenya amateka, niyo mpamvu twabazanye kugirango babashe gusobanurirwa neza uko Jenoside yateguwe hisunzwe urwango rwagiye rutizwa umurindi n’abari abategetsi babi b’ingengabitekerezo ishingiye ku moko, ariko tunagamije kwigisha abana n’abarezi ko abakibiba amacakubiri bagihari dukwiye kubamaganira kure”.
Yongeyeho ko kandi uyu ari umwanya mwiza wo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda harimo kubaremera no kubafasha guhangana n’ingaruka zirimo ibikomere bikomoka ku mateka mabi yanyujijwemo abatutsi, bakamburwa ababyeyi, abana n’inshuti bari bafite inshingano zo kubitaho.
Kampogo Immaculee warokokeye i Kabgayi yabwiye abarezi, Abakozi n’abanyeshuri barererwa mu ishuri ry’Urukundo Fondation ko byari bigoranye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi kugirango ubashe kugera i Kabgayi kubera amabariyeri yari yarashyizweho n’Interahamwe zari zarahawe amazina arimo; Abasadamu n’Abazuru.
Muri ubu buhamya kandi yagarutse ku nzira mbi yanyuze akaza kugera i Kabgayi n’uko buri munsi interahamwe zatoranyaga abatutsi zikajya kubica. Avuga kandi ko habayeho n’igihe birukanywe n’Abasenyeri n’Abapadiri maze interahamwe zitangira kubica kuko iyo baguma mu kiriziya cyagombaga kubasenyerwaho.
Akomeza asaba abarezi, abakozi n’abarererwa mu kigo cy’Urukundo Fondation ko bakomeza kugira Urukundo nk’uko ikigo cyabo kitwa. Ati” rwose ntabwo twifuza kongera kumva ababanaga babangura imihoro bagatema abo babanye. Ndabasaba kugira urukundo kandi muzirinde kugira ubugome kuko hanze hano haracyari abagifite amacakubiri bashobora kubashuka. Dukwiye kurema u Rwanda rushya kuko amateka mabi twanyuzemo yarigishijwe.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside-Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye, Isaa Bayiringire Danny yasabye abanyeshuri ko bakwiye kujya bashishoza ndetse asaba abakuru kutayobya abana. Ati“ bizwi neza ko ababyeyi bacu bayobejwe ndetse ugasanga abasokuruza bagiye batotezwa kugeza ubwo abatutsi bicwa urupfu rubi hari abagombaga kubarengera ntibabikore”. Akomeza asaba ko amateka y’u Rwanda akwiye kwigishwa uko ari nta kuyagoreka.
Abarererwa mu ishuri ry’Urukundo barimo; Ndagijimana Aime Carine na Mukwiye Kwizera Richard, bombi bahuriza ku kuba uru rugendo rubafashije kwiga byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yakozwe. Bagaya abagize uruhare rwo kwica abatutsi babaziza uko bavutse n’uko bari babayeho bijyanye n’imitungo. Bavuga ko bazigisha abandi, ko kandi ubu ntawabashuka cyangwa ngo ababeshye ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kubera ibyo bigiye ku Rwibutso.
Muri iki gikorwa kandi haremewe abarokotse Jenoside bane batishoboye, bahawe ibaruwa zirimo ubufasha bwo kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo no gukomeza guharanira kwiyubaka.
Urwibutso rw’Akarere ka Muhanga rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri igera ku 12,128 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Abarokotse bakunze gusaba abagifite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abatutsi muri Jenoside ko bayatanga bagashyingurwa mu cyubaharo dore ko i Kabgayi bivugwa ko hari hahungiye Abatutsi basaga ibihumbi 60.000. Imibare y’abaharokokeye ntabwo izwi neza. Bavuga ko hakwiye ubushakashatsi bwimbitse bwagaragaza umubare w’abarokotse n’abishwe nubwo byagorana.
Akimana Jean de Dieu