Kamonyi: College APPEC yunamiye, Abanyeshuri, Abarimu n’Ababyeyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa 10 Kamena 2023, ubuyobozi bw’ishuri College APPEC Remera-Rukoma TSS, Abanyeshuri, Abarezi, Abakozi n’inshuti bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari Abanyeshuri, Abarezi n’Ababyeyi bashinze iri shuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amazina y’abamaze kumenyekana bose hamwe ni 45. Hasabwe ko hakomeza gushakishwa amakuru kuko hari abataramenyekana.
Muri uyu muhango wo kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe, Umubare w’abamaze kumenyekana w’Abanyeshuri bishwe bazizwa uko bavutse, ko ari Abatutsi ni 33, Abarimu ni 9, mu gihe Ababyeyi bashinze iki kigo abamaze kumenyekana ari 3.
Mu butumwa bwa Harelimana Prosper, umuyobozi w’ikigo ari nawe wahaye ikaze abitabiriye kwibuka, yibukije ko College APPEC Remera Rukoma TSS ifite amateka akomeye kuko ishingwa ryayo mu 1984 ryakozwe n’Ababyeyi bifuzaga guca akarengane gakabije kari mu burezi.
Ati“ Muri iki kigo cya APPEC dufite amateka akomeye cyane kuko cyavutse mu gihe mu Rwanda hari mo akarengane gakabije, itotezwa rikabije, Politike y’iringaniza n’ibindi byinshi byabangamiraga imibereho myiza y’Abanyarwanda”.
Akomeza avuga ko APPEC, yashinzwe mu rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda bahezwaga babashe kubona amahirwe yo kwiga. Yibukije ko muri icyo gihe ku butegetsi bwariho, kubona ishuri bitagenderaga ku bumenyi umuntu afite, ko ahubwo byazagamo amarangamutima, guheza hashingiwe ku bwoko, uturere n’ibindi.
Ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ko nyuma yo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, ubu ishuri ribonwa n’urikwiye hagendewe ku bumenyi n’ubushobozi. Yasabye ko uwo ariwe wese wagira amakuru, yaba ku bashinze ikigo, Abahigaga n’Abahakoraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu ko yafasha mu kuyatanga hakanozwa urutonde rw’Abibukwa n’Ikigo.
Umugwaneza François, wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’Ikigo cya APPEC nk’umwe mu bayishinze, avuga ko imvano yo gushinga APPEC yaje nyuma yo kubona akarengane n’ihezwa ryari mu burezi, aho Politiki y’uburezi yari ishingiye ku ivangura moko, uturere, iringaniza n’ibindi.
Yibukije ko kubona umwanya mu mashuri ya Leta byari bigoranye cyane, bityo Ababyeyi bo mu yahoze ari Komine Taba, Runda, Kayenzi na Musambira biyemeza gushinga APPEC, umuryango ugamije guteza imbere Uburezi n’Umuco.
Yihanganishije imiryango yabuze ababo, yibutsa ko uyu munsi Igihugu gifite Ubuyobozi bwiza buha buri wese agaciro hatagendewe ku ndorerwamo y’amoko, Inkomoko ndetse n’Uturere. Yahamirije buri wese ko ikiraje ishinga College APPEC ari ugutanga uburezi bufite ireme no gufasha kubaka ahazaza heza h’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Jean Baptiste Mugabowumwami, wavuze mu izina ry’abibuka ababo muri College APPEC Remera Rukoma TSS, yashimiye abaje kubafasha kwibuka ababo bari Abanyeshuri, Abakozi n’Ababyeyi bashinze ikigo ku bw’ineza, guca ivangura n’ihezwa ryakorerwaba abana b’u Rwanda. Avuga ko kwibuka bigaragaza icyizere cy’Igihugu cyiza buri wese yishimira, Igihugu giha buri wese agaciro, kitagize aho gihurira n’Amateka mabi y’ahahise.
Yasabye buri wese kuba umusemburo w’ibyiza no kurinda ko ikibi cyakongera kubaho mu bana b’u Rwanda. Yibukije ko Igihugu kimaze kwiyubaka, ko intambwe ihari ari ugushimangira ibimaze kugerwaho no guharanira kubisigasira kugira ngo bikomere hatazagira uwongera kubihungabanya. Asaba buri wese kumva ko kubirinda ari inshingano.
Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye abatarijanditse muri Politiki mbi ya Leta yagejeje u Rwanda n’Abanyarwanda ku gukora amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaya uwo ariwe wese wabigizemo uruhare, ariko kandi asaba ko nyuma y’ayo mateka mabi, ukuri gukwiye kuvugwa, ababyeyi bakabwira abana amateka nyakuri y’ibyabaye kugira ngo barinde uwashaka kuyagoreka.
Gitifu Celestin, yibukije ko Abakoze Jenoside bashenye Igihugu, basenya inzu, ibikorwa remezo n’ibindi, ariko nyuma yo guhagarika Jenoside, Ubuyobozi bwiza bwafashije buri wese guhagarara neza, Igihugu kiriyubaka n’udafite inzu arubakirwa bidakorewe gusa uwacitse ku icumu, ahubwo Umunyarwanda wese udafite ubushobozi. Yibukije ko ibyo byose biva mu miyoborere myiza, asaba buri wese kumva ko afite inshingano mu gufasha Igihugu kwiyubaka no gusigasira ibyagezweho,
Yashimiye ubuyobozi bwa College APPEC bwateguye iki gikorwa cyo kwibuka, yibutsa ko bifasha by’umwihariko Abana kuza hamwe bakumva amateka y’Igihugu rimwe na rimwe batagira amahirwe yo kubwirwa neza iwabo mu ngo bitewe na bamwe mu babyeyi n’abandi bataragera ku rwego rwo kuvuga neza ukuri kw’Amateka bazi, ahanini bitewe n’ibikomere bamwe bagifite cyangwa se abandi babitewe n’ipfunwe ryo kuvuga ukuri k’ubugwari bagize mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Benedata Zacharie, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi-Ibuka mu karere ka Kamonyi, yibukije buri wese ko nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi Igihugu cyanyuzemo, uyu munsi hari icyizere cyo kubaho kandi neza mu Gihugu kizira amacakubiri.
Yasabye buri wese kuzirikana urugendo, ububabare n’ibindi byose byaranze inzira y’umusaraba Abatutsi banyujijwemo muri Jenoside. Yasabye kandi buri wese kwibuka azirikana ubugwaneza, Ineza ababyeyi bashinze ikigo bakoranye bashaka guca akarengane, kuzirikana ineza n’urugwiro byarangaga Abatutsi bose bibukwa muri iki kigo, baba abamaze kumenyekana n’abandi bataraboneka ngo bashyirwe ku rutonde.
Yagize kandi ati “ Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ari muri iki kigo ndetse n’ahandi muri ino minsi ijana, ni umwanya wo kuzirikana amwe mu magambo cyane cyane ya nyuma twavuganye n’abacu, ariko no kugira ngo tuyahagararemo gitwari kugira ngo tuganire n’urubyiruko nk’uku ng’uku turi aha, kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi. Ibyo ni ihame nk’uko twabyemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wafashe n’iya mbere akaza kurokora Igihugu n’Abanyarwanda, akadusubiza Igihugu n’izina dukwiye mu Gihugu cyacu”.
Yakomeje kandi asaba ko buri wese akwiye kuzirikana abashinze College APPEC, ko ibyo bakoze byagiriye Igihugu akamaro, aho uyu munsi abakiriho bishimira ineza n’ibyiza batekerezaga y’uko byagezweho nubwo bo bavukijwe ubuzima no kugira ngo bakomeze bishimire ibyiza bateganyaga mu gihe bashingaga ikigo. Yasabye buri wese guhagarara neza mu kivi n’inshingano yahawe ndetse n’izo batahawe zagombye kuba zikorwa n’abigendeye batabihisemo.
College APPEC Remera Rukoma TSS, kuri iyi nshuro ya 29 hibukwa Jonoside yakorewe Abatutsi, Amazina yaba; Abari abanyeshuri, Abakozi( Abarimu) ndetse n’Ababyeyi bashinze iri shuri, abamaze kumenyekana bose ni 45, ariko urugendo rwo gushaka abandi rurakomeje. Aha ni naho basaba buri wese waba ari hafi na kure afite amakuru gufasha mu kuyasangiza ubuyobozi bw’Ikigo. Harateganywa kandi kubakwa ikimenyetso ndangamateka mu kigo cy’iri shuri, aho bazashyiraho amazina yose y’abishwe bibukwa.
Munyaneza Theogene