Paris/Biguma: Kwicira Abatutsi mu Kiliziya kwari ukwereka Abahutu ko Abatutsi n’Imana yabanze-Umutangabuhamya
I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa hakomeje urubanza rw’Umunyarwanda Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma wahoze ari Umujandarume. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri uyu wa 16 Kamena 2023, umunsi wa 23 w’urubanza, umutangabuhamya yabwiye urukiko ko kimwe mu byatinyuye benshi mu bahutu kwica Abatutsi ari ukubona mu Kiliziya ahafatwaga nk’inzu y’Imana hicirwa Abatutsi. Ahamya ko ibi byari ugutinyura abicanyi, ukwereka Abahutu b’abicanyi ko Abatutsi n’Imana yabanze.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, mu kiliziya hafatwaga nk’ahantu hatagatifu, kizira kuhakorera ikibi icyo ari cyo cyose. Ibi niko byafatwaga mu bemera Imana by’umwihariko abayoboke b’idini Gatolika ari naryo ryari rigwije abayoboke benshi mu Gihugu, bikanatuma abandi bahatinya.
Mu rukiko, umutangabuhamya ubwo yavugaga byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yabwiye inteko iburanisha ndetse n’abari mu rukiko ko kuba Abatutsi bariciwe mu Kiliziya, kwari ugutinyura Abahutu b’abicanyi ngo bice bashishikaye Abatutsi ntacyo batinya cyangwa se bikanga.
Ati “Kwicira abatutsi mu Kiliziya, kwari ukwereka abahutu ko n’Imana yabanze ndetse ko na Bikiramariya yabataye (abandoner)“. Akomeza avuga ko mu busanzwe cyari ikizira, ko kuri we yabonye ko ibintu byafashe indi ntera kuko n’ibitatinyukwaga byafatwaga nk’ikizira mu nzu y’Imana byakozwe.
Uyu Mutangabuhamya, avuga ko no mu bundi bwicanyi bwose bwabaye, “nta muntu wari warigeze ahungira mu Kiliziya ngo bamusangemo”. Aha niho yahereye yerekana ko kuba abicanyi baratinyutse kwicira Abatutsi mu Kiliziya, ahafatwaga nk’ahera, mu nzu y’Imana byari ugutinyura Abahutu b’abicanyi.
Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, mu rubanza aburana yitwa Phillipe Manier cyane ko yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Muri dosiye ye “Biguma”, avugwa mu bwicanyi yakoreye ku musozi wa Nyamure, ubu ni mu murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, ahaguye Abatutsi basaga ibihumbi icumi.
Avugwa kandi mu bwicanyi bwo ku musozi wa Nyabubare uri mu murenge wa Rwabicuma. Avugwaho kandi kwica/ kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse. Hakaba ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubuni mu murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.
Philippe (Filipo) Hategekimana wari uzwi nka “Biguma” w’imyaka 67, yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubuni mu murenge wa Nyagisozi mu karereka Nyanza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ( Jandarumori) ya Nyanza. Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo (fausse identité) aza no kubona ubwenegihugu muri 2005, aho akoresha ibyangombwa birimo amazina ya Phillipe Manier. Yatuye mu gace ka Rennes, akora akazi kajyanye n’ibyo gucunga umutekano.
Mu mwaka wa 2015, Hategekimana Filipo Manier, yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bwa CPCR n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha. Yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018, asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by’agateganyo kuva tariki 15 Gashyantare 2019. Taliki 20 Nzeri 2021, urukiko rw’ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda (Courd’Assises). Urubanza rwe rwatangiye tariki 10 Gicurasi 2023 i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.
Munyaneza Theogene