Niger: Itsinda ry’Abasirikare bahiritse ubutegetsi ryatangaje gahunda y’inzibacyuho y’imyaka itatu
Umukuru w’itsinda ry’Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger, Jenerali Abdourahamane Tchiani, yatangaje gahunda y’inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) y’imyaka itatu. Ni mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, aho yavuze ko Niger idashaka intambara. Yatangaje kandi ko mu gihe hagira igihugu kibashozaho intambara biteguye kwirwanaho.
Ku itariki ya 26 y’ukwezi gushize kwa Nyakanga (7) ni bwo itsinda ry’Abasirikare ryahiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum, watowe muri Demokarasi mu 2021.
Kuva ahiritswe ku butegetsi, Bazoum afungishijwe ijisho mu nyubako ya Perezida iri mu murwa mukuru Niamey.
Gen Tchiani, atangaje iby’inzibacyuho nyuma y’uko abahuza bo mu muryango w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bahageze mu biganiro by’amahoro mu kugerageza kwa nyuma ko kugera ku muti unyuze mu nzira ya Diplomasi, bashaka kwirinda intambara y’abashaka gusubizaho Perezida Bazoum.
CEDEAO, yumvikanishije ko umutwe w’ingabo zo gutabara aho rukomeye witeguye kujya muri Niger. Mu gisa nk’ukundi kudakurikiza ibyo CEDEAO isaba, Gen Tchiani yatangaje iyo gahunda y’ubutegetsi bw’inzibacyuho y’imyaka itatu muri Niger.
Yaburiye ko igikorwa cya gisirikare cyakorwa kuri Niger kitakoroha, ati: “Turamutse tugabweho igitero, ntabwo bizaba ari nko kwitemberera muri pariki nkuko abantu bamwe basa nkaho ari ko bibwira“.
CEDEAO yakomeje kuburira ko izakora igikorwa cya gisirikare niba umuhate wo mu rwego rwa Diplomasi unaniwe gucyemura ikibazo cya Politiki muri Niger. Ariko CEDEAO ntiyasobanuye gahunda nyirizina yayo.
Intumwa za CEDEAO zanahuye by’igihe gito na Perezida wahiritswe Bazoum. Itangazo rya Gen Tchiani nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rihuriranye n’igikorwa cyo gushishikariza abantu kwinjira mu gisirikare.
Abantu babarirwa mu magana, biganjemo abasore, biyandikishije ngo bajye mu mutwe w’abakorerabushake bo kurwana kuri Niger, mu gihe muri iki gihugu haba habaye igikorwa cya gisirikare cy’amahanga.
intyoza