Muhanga: Hatashywe Hoteli ya Diyosezi Kabgayi yiswe Lucerna yatwaye asaga Miliyari 3
Nyuma ya Hotel ebyiri zonyine zibarizwa mu mujyi wa Muhanga uzwi nk’uwegereye umujyi wa Kigali, havutse indi Hoteli Nshya ibaye iya Gatatu muri uyu mujyi. Iyi, yiswe Lucerna Kabgayi ya Diyosezi ya Kabgayi. Mu gutaha ku muragararo iyi Hoteli, hashimiwe Musenyeri Samalagde Mbonyintege wacyuye igihe, akaba ariwe wagize uruhare mu itangira ry’uyu mushinga wa Hoteli yuzuye itwaye asaga Miliyari 3 mu mafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa wa 30 Kanama 2023 nibwo hatashywe ibikorwa by’imishinga ibiri birimo Lumina I na Lucerna Kabgayi Hoteli nka Hoteli nshya muri uyu mugi wa Muhanga aho ije isanga izindi Hoteli ebyiri zisanzwe muri uyu mujyi w’Akarere ka Muhanga.
Umyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashimiye ubufatanye buri hagati ya Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Abikorera ndetse n’Akarere kuko butanga icyizere ku kuzamura ibikorwaremezo bikomeje kwiyongera bigatanga akazi ku baturage bakabasha kwiteza imbere.
Yagize Ati” Turishimira ko twungutse indi Hoteli ku bufatanye bwa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi. Twajyaga duhura n’ibibazo by’abantu basaba amacumbi ariko abikorera tubashimira ko batanga icyizere mu kubaka ibikorwaremezo bizagenda byiyongera kandi iyo byiyongereye biduhera abaturage akazi bakabona amafaranga yo kwiteza imbere n’imiryango yabo“.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko bashimishijwe no kuba havutse indi Hoteli. Ati” Nk’abikorera dushimishijwe n’uko habonetse indi Hoteli. Twabonaga ubusabe bw’abantu benshi basabaga ko tubashakira ibyumba ugasanga haruzuye ariko turabona tugenda tubona ibisubizo. Tugiye gukangurira abantu kurushaho gushora muri iri shoramari ry’amacumbi”.
Nyiricyubahiro, Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Dr Ntivuguruzwa Balthazar yashimiye abagize uruhare mu iyubakwa ry’ibi bikorwa, ku isonga Musenyeri ucyuye igihe watangije uyu mushinga. Yashimiye kandi amabanki bakorana yagiye abatabara. Yibukije kandi ko ibi bikorwa byatanze akazi ku batuye i Muhanga kandi ibikoresho byose byaguzwe i Muhanga bizamura ubukungu bw’abacuruzi n’abakozi babo.
Yagize Ati” Ndashimira buri wese wagize uruhare kugirango umushinga nk’uyu ubashe kubaho. Dushimire Musenyeri Wacyuye igihe kuko yakoze ibishoboka mu gihe uyu mushinga wakorwaga hagashakwa amfaranga mu mabanki ndetse tugafashwa n’ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ndetse na Cartas ya Diyosezi yacu ikadufasha tukabasha kuhubaka. Ntabwo twirengagije ko hari ababonyemo akazi, Ibikoresho byubatse hano byaguriwe abacuruzi ba hano mu mujyi wacu kandi n’ubu uyu mushinga uzatanga akazi ku bantu bashya bazanabasha kwiteza imbere mu buryo bwose“.
Iyi Hoteli yatashywe izaba ifite ibyumba bizajya byakira abantu 45 bikabacumbikira. Biri mi byiciro, aho icyumba kizakodeshwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 30 kugera ku bihumbi 300 cyangwa se Amadorali ya Amerika 30 ndetse na 300 (30$-300$). Muri iyi Hoteli kandi harimo ibyumba bishobora gucumbikamo abantu by’igihe rubaka bifite byose bikenerwa. Izi nyu ako zombi; Lumina I na Lucerna zuzuye zitwaye agaciro ka Miliyari 3,3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akimana Jean de Dieu