Ruhango: Twiyemeje guteza imbere abaturage bagakora, bagahagarara bwuma-Meya Habarurema
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko bashyize imbere icyazana impinduka nziza ku buzima bw’abaturage b’Akarere abereye umuyobozi. Abaturege bakennye, abafite ubuzima butameze neza bagafashwa kwiteza imbere, bagahagarara bwuma, bagakora banezerewe. Ni igikorwa Ubuyobozi bwinjiranyemo n’abafatanyabikorwa 40 ku bw’inyungu z’umuturage.
Mu kurushaho kunoza iki gikorwa kigamije guzamura imibereho myiza y’Abaturage, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’Abafatanyabikorwa bako batandukanye bafashe iminsi ibiri y’umwiherero hagamijwe kwiha ingamba zibaganisha mu cyerekezo kimwe, aho buri wese agaragaza uruhare rwe mu gutuma imiryango 3500 ihindurirwa ubuzima.
Meya Habarurema Valens, avuga ko abaturage bafite gufasha guhindura imibereho ikaba myiza kurusha ari imiryango 3500 isigaye kuko umwaka ushize yari ibihumbi 15. Bisobanuye ko abandi barenze umurongo wo gusindagizwa ubu bakaba bahagaze bwuma, barazamutse(Graduation), bava mu cyiciro cy’ubukene.
Avuga ku mpamvu y’umwiherero uhuje Akarere n’Abafatanyabikorwa, Meya Habarurema yagize ati “ Uyu mwiherero ugomba kurangira tumaze kumvikana ngo; Ko dufite abantu bagera ku bihumbi 3 tugomba guherekeza, umufatanyabikorwa kanaka arafata bangahe, undi runaka arafata bangahe, Akarere karafata bangahe kugira ngo umwaka urangire…, ubundi dufite gahunda y’imyaka ibiri kugira ngo abo ngabo babe bahagaze neza ariko nibura buri mwaka tugomba kuba dufite ibisubizo aho bageze. Icyo rero nicyo gikuru tugiye kubanza kureba ngo abo bantu turabahiga gute, turabagabana gute kugira ngo tubaherekeze abaturage bacu beguke, bahagarare base n’abandi”.
Ibyo bagomba gufatanya gukorera aba baturage ni; Ukubigisha neza uko bakoresha ibyo bafite, uko bakoresha ubwenge Imana yabahaye bagatera imbere. Ikindi cya kabiri ni; ukugira icyo baha umuturage gifatika aheraho yaba Amatungo, Inguzanyo, Kubigisha gukora imirimo no kubaha akazi mu mishinga itandukanye.
Avuga ko mu bihumbi 12 bahinduriwe ubuzima bakava mu murongo wo gufashwa byagezweho bitewe n’inkunga zitandukanye bahawe byaba; Amatungo, Amafaranga mu buryo butandukanye. Abakoresheje neza ubushobozi bahawe biteje imbere bava ku gusindagizwa ahubwo nabo baba abafasha abandi.
Muri aba 3500 bagomba gusindagizwa kugera ku rwego babasha guhagarara bemye, bakigira barimo; Abagiye bakura mu myaka bakagera aho bashaje yemwe n’itungo afite akaba atakibashije kuryitaho, harimo abagize ibyago baba impfubyi mu buryo butunguranye, hari ababyeyi bakoze impanuka, harimo Abarwara bakitaba Imana ugasanga umwana nta basha kwifasha, hakaba n’abandi bagize ubumuga akaba atakwikura no mu rugo ngo agere ku isoko n’abandi. Aba bose bagomba guterurwa bakagira aho bagezwa mu kwigira ubwabo. Gusa na none muri aba harimo abazaherekezwa kugeza bashaje kuko ntacyo wahindura ku buzima bwabo.
Umubyeyi Albertine, umukozi wa ZOE Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango nk’umufatanyabikorwa wibanda ku mibereho myiza n’ubukungu, avuga ko mu bafatanyabikorwa 40 bari muri aka karere buri umwe abashije guhagarara neza mu nshingano z’ibyo akora bahindura ubuzima bw’abaturage bukarushaho kuba bwiza.
Ashimangira ko mu miryango 3500 igiye kwitabwaho nabo nka ZOE bafitemo iyo bazibandaho ariko by’umwihariko bakaba bita ku rubyiruko rukomoka mu miryango itishoboye, aho barugenera ubufasha butandukanye butuma ubwarwo rwikura mu bukene, rukifasha ariko kandi rukanafasha imiryango rukomokamo.
Mu bufasha baha uru rubyiruko harimo; Ukubigisha kwigira mu kwihangira imirimo, hanyuma bakaruha ubufasha bw’amafaranga buza bwunganira ubwo bumenyi. Hari abo bahuza n’ibigo by’imari bitewe n’imishinga yakozwe bagafashwa kubona inguzanyo bitabagoye bagakora bakiteza imbere.
Hamwe n’Abafatanyabikorwa, Meya Habarurema Valens ahakamya ko guhindura imibereho y’abaturage batishoboye ikaba myiza kurushaho ari umuhigo biyemeje kandi biteguye kwesa hamwe n’aba bafatanyabikorwa, bityo abasindagizwa bagakora, bagahagarara bwuma bagatera imbere. Asaba kandi buri muturage kumva ko kwigira uri umuntu w’Umugabo, Umugore, Umusore aribyo bihesha “AGACIRO” nyira byo.
intyoza
One Comment
Comments are closed.
Ruhango ikeye kwisonga kd umuturage imbere