Kamonyi: Aho guteranyiriza isanduku ishyingurwamo uwapfuye, wateranyiriza aya Mituweli-Gitifu Nsengiyumva
Mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 yahuje abaturage b’Umurenge wa Mugina na Nyamiyaga mu isantere y’ubucuruzi ya Mukunguri, Nsengiyumva Pierre Celestin uyobora Umurenge wa Mugina yabwiye abayitabiriye kuzirikana ko Ubuzima bupfa nti busanwe, ko kandi iyo umuntu ariho arwara ariko akivuza kugira ngo akire. Yabibukije ko Ubwisungane mu kwivuza ari imwe mu ntwaro yo kuvurwa utishyuye ikiguzi uko cyakabaye, ko kandi ubufatanye mu gusigasira amagara ari ingezi.
Gitifu Nsengiyumva, avuga ko kuva na cyera Abanyarwanda barangwaga n’umuco wo gufashanya no gutabarana mu byago no mu byiza. Asaba abaturage kwibuka ko ubuzima buryoshye, ko ari nayo mpamvu urwaye arwana no kwivuza ashaka ko butamucika, agamije gukomeza kugira amagara mazima agakora akiteza imbere.
Avuga ko gahunda yo kugira ngo abaturage bishyure ubwisungane mu kwivuza-Mituweli itagerwaho hatabayeho ubufatanye. Ahamya ko umuco wo gufashanya by’umwihariko ku batishoboye bahuye n’ikibazo runaka na cyera wahozeho.
Akomeza avuga ko nubwo abaturage ubu bahinga ariko hari ushobora kugira ikibazo gituma atabasha kwishyura Mituweli kugira ngo abashe kwivuza bitamugoye igihe yahuye n’uburwayi.
Mu gihe bimeze bityo, ntabwo uyu akwiye kubura ubutabazi kandi bagenzi be bahari. Ati“ Aramutse yitabye Imana, mu kumushyingura bateranyiriza isanduku yo kumushyinguramo kubera ko ntawe ugishyingura mu kirago. Ayo mafaranga yo kugura isanduku niyo menshi, ibyiza ni uko bateranyiriza amafaranga yo kwishyurira wa muturanyi Mituweli ubundi agakomeza akagira ubuzima bwiza, bakabana bagatera imbere”.
Gitifu Nsengiyumva, ahamya ko intego nyamukuru ari ukugira ngo abaturage mbere yo kwishyura Mituweli 100% babanze bumve ko ari bamwe, ko uwahuye n’ikibazo bagomba kumufasha bitabaye ko ari Leta iza gufasha gusa cyangwa se ngo usange barahagurutswa n’inkuru mbi y’uko yapfuye.
Yibutsa kandi ko muri uko gushyingura uwo bananiwe kugoboka ngo yivuze, asigasire amagara ye, abagiye kumushyingura bahomba n’umubyizi nyamara byarashobokaga ko bamufasha ubuzima bugakomeza.
Gitifu Nsengiyumva Pierre Celestin, avuga ko ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’umurenge n’abaturage biyemeje ko uyu mwaka wa 2023 uzarangira buri wese yarakemuye ikibazo cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza-Mituweli. Asaba kandi buri muturage wese ufite ubushobozi kurangiza kwishyura Mituweli, abasigaye kuko bose baziranye bakajyanamo nk’abafashanya gusigasira amagara aho kuzasiba umubyizi bajya gutabara uwo bananiwe gufasha kugumana ubuzima.
intyoza