Urubyiruko rugiye mu biruhuko rwasabwe kuba ijwi ry’impinduka
Abanyeshuri basabwe gukomeza amahame yo gukumira no kurwanya ibyaha aho bagiye mu biruhuko, bakirinda ndetse bagakangurira abandi gukumira no kurwanya ibyaha.
Polisi ikorera mu turere dutandukanye, yakomeje gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu bigo by’amashuri nk’uburyo bwo kubaha impamba yo kwitwara neza mbere y’uko bajya iwabo mu biruhuko.
Ku italiki ya 18 Nyakanga, imitwe ya Polisi ikorera mu turere twa Ngororero na Nyanza, yigishije mu bigo by’amashuri bitandukanye muri utwo turere, aho bagiriye inama ababyigamo kugira intumbero no kugendera kure ikibi mu biruhuko bagiye kujyamo.
Mu karere ka Ngororero, umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Senior Supt. Marc Gasangwa niwe wayoboye ubwo bukangurambaga muri EAV Kivumu na ES Nyange, aho yagiriye inama abagera kuri 800 n’abarimu babo, gukurikiza amahame yo kurwanya no gukumira ibyaha mu gihe cy’ibiruhuko bagiyemo.
SSP Gasangwa yagize ati:”Habayeho iterambere ry’ubufatanye hagati ya Polisi n’abanyeshuri mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kwirinda ibyaha, gukumira no gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano, aya mahame agomba no kubaranga aho muzajya mu biruhuko”.
Yibukije abanyeshuri ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, irihohotera umwana ari byo bikomeje kwiganza mu muryango nyarwanda, maze aboneraho kubasaba kuba ijwi ry’impinduka, batanga amakuru kuri ibyo byaha kugira ngo bicike burundu.
Yahamagariye abagize amatsinda arwanya ibyaha muri aya mashuri gukomeza “umurimo wabo bihaye wo gukumira no kurwanya ibyaha”.
Icuruzwa ry’abantu, kwirinda ubusambanyi birinda inda zidateganyijwe ndetse n’agakoko gatera Sida, ni bimwe mu byo bibukijwe kwirinda mu biruhuko.
Ubutumwa nk’ubwo bwatangiwe mu karere ka Nyanza, aho abanyeshuri 450 ba EAV Mayaga bibukijwe kurwanya no gutsinda ibigeragezo bazahura nabyo, birimo ibifite aho bihuriye n’ibiyobyabwenge, basabwa gukorana bya hafi n’urundi rubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha bari mu mirenge yabo kugirango bahuze imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda
Munyaneza Theogene / intyoza.com