Kamonyi-Musambira: Yakubiswe inyundo nk’abahonda amabuye akurwamo inzara, ibyakurikiye….
Ndahimana Protais w’imyaka 68 y’amavuko, umuturage ubarizwa mu Kagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, yahamagawe abwirwa ko agiye guhabwa Noheli, aho kubona ibyo kurya, kunywa cyangwa se amafaranga, arafatwa akubitwa inyundo mu bice bitandukanye by’umubiri, akurwamo inzara, agirwa intere.
Amakuru mpamo intyoza.com ikesha isoko y’amakuru yayo, ni uko ahagana ku i saa sita zo kuri Noheli, aribwo Ndahimana Protais yasanzwe aho yari ari, abwirwa ko agiye guhabwa Noheli.
Mu kujyanwa, yaruhukirijwe mu murima wa Siriro( niryo zina twamenye) ari nawe bivugwa ko yamushakaga, ategezwa abapagasi be babanza baramukubita, nyirubwire nawe mu kumuha Noheli yamuhamagariye afata umunwa arawupfuka, afata inyundo akubita intoki n’amaguru nk’uhonda amabuye, amusiga ari intere avuza induru atabaza. Yaje kuhakurwa n’abagiraneza bamutwaye bamusiga kwa muganga.
Nyagukubitwa, amakuru agera ku intyoza.com ni avuga ko azizwa ibirayi bigera kuri 3 yigeze gukura mu murima w’uyu mugabo Siriro ubwo yari ashonje, ariko nyuma nyiri umurima yaje kumufata, amutwara kuri Polisi Sitasiyo ya Musambira araramo bucya bamurekura. Ibyo biri mu bivugwa ko Siriro atanyuzwe no kurekurwa kwe akaba yagombaga kwihanira.
Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru bayamenye ndetse uwo bavugaga ukekwa bakamushyikiriza Polisi ya Musambira.
Akomeza avuga ko uwafashwe ari umukozi wa Siriro. Gusa, amakuru yakomeje kuva mu baturage avuga ko uyu mukozi ari ushaka kugirwa igitambo cya shebuja kuko atariwe wakabaye abibazwa. Ni naho Gitifu Nyirandayisabye ahera avuga ko abafite amakuru bayakura mu kuyahwihwisa, bakayatanga uwo bavuga bazi nawe agafatwa.
Gitifu Nyirandayisabye, avuga kandi ko uyu Ndahimana Protais ari umuntu utari umuturage usanzwe wa Musambira, ko kandi ameze nk’ufite uburwayi. Avuga ko bari gushaka uko baganira n’umuryango we akaba yawusanga ukamwitaho.
Amakuru agera ku intyoza.com kandi ni uko uwafashwe akekwaho kuba ariwe wahohoteye Ndahimana, haba hari inzira byanyujijwemo umwe mu nzego z’umutekano( twirinze kuvuga) akamurekura. Hasigaye ihurizo ryo kurenganurwa niba n’umugaragu wari nk’igitambo cya Shebuja yarekuwe.
intyoza