Kamubuga: Imyaka ishize ari 4 bagitegereje ingurane z’ibyabo byangijwe na REG
Ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG) cyanyuzaga umuyoboro w’amashanyarazi mu mirima y’abaturage, cyagombaga kubaha indishyi kubera imyaka yabo n’ibindi bikorwa cyangije. Imyaka ibaye 4 ntacyo barahabwa, amaso yaheze mu kirere.
Ikibazo kimaze imyaka 4 yose. Abaturage bo mu kagali ka Kamubuga batanze ubutaka bwabo ngo bwifashishwe mu gutanga amashanyarazi, ibyo bagombaga kwishyurwa ntabyo babonye. Bavuga ko iyo bashatse gutanga ikirego cyabo ku karere umurenge ubatambamira ubabwira ko kizakemuka vuba, nyamara ngo nta na kimwe cyari bwakorwe.
Umuturage umwe wo mu kagali ka Kamubuga, agira ati “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi ubu cyaduhejeje mu bukene. Nkanjye, mu gihe cy’imyaka 4 maze ntishyurwa najyaga ntanga ishyamba ryanjye nk’ingwate muri banki, ariko ubu sinahirahira”.
Akomeza avuga ko ikibazo ari uko abayobozi babazirika ku katsi bababwira ko bari hafi kwishyurwa kandi ko amafaranga ahari, nyamara bagategereza bagaheba.
Baracyajujubywa n’ubuyobozi
Ntibabeshywa kwishyurwa gusa ahubwo binubira no kujuragizwa basabwa ibyangombwa bya mva he na njya he bidafite icyo bibagezaho. Kimwe mu byo basabwa harimo ibyangombwa by’ubutaka ndetse na nomero za konti muri Sacco.
Ibyo ngo basanga ari amananiza kuko n’ababitanze batarahabwa amafaranga yabo, kandi ibyo byose bikaba bibatwara umwanya ndetse n’amafaranga.
Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuraga akarere ka Gakenke muri Werurwe uyu mwaka wa 2016, ubuyobozi bwavuze ko amafaranga yo kwishyura abaturage yabonetse ndetse bagiye kwishyurwa, nyamara kugeza n’ubu konti zabo zirera.
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko ikibazo bukizi kandi kizakemuka vuba. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamubuga, Bizimana Ndababonye agira ati “Iki kibazo kiri no mu yindi mirenge igize Gakenke si hano gusa. Abaturage banyurijwe umuyoboro w’amashanyarazi mu mirima ndetse hakangizwa n’imyaka yabo bazishyurwa, kandi ndizera ko ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka”.
Gitifu wa Kamubuga akomeza avuga ko ikibazo cyabaye ko imibare y’ibyabaruwe yari itandukanye, abaturage bakaba baravugaga ko baberewemo umwenda w’amafaranga angana na miliyoni 11, nyamara REG yo ikemeza ko ari miliyoni 6 gusa.
Hagati aho ariko, ikibazo ntabwo kiri mu ngano y’ibigomba kwishyurwa gusa. Nubwo bivugwa ko REG ari yo yagombaga kwishyura abaturage, ngo nyuma hafashwe icyemezo ko ari akarere kagomba kubishyura, ubu ngo bikaba byarashyizwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka. Kugeza ubu igihe bazishyurirwa ntikizwi.
Nk’uko bigaragara mu itegeko N° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, ibikorwa rusange bishobora gutuma hakoreshwa ubutaka bw’abaturage ariko bakishyurwa ahakoreshejwe ni imihanda n’inzira ya gari ya moshi, imiyoboro y’amazi n’ibigega rusange by’amazi, imiyoboro itwara amazi yanduye n’aho atunganyirizwa, ingomero z’amazi, imiyoboro y’amazi y’imvura ikorwa ku mihanda, ahatunganyirizwa imyanda, imiyoboro y’amashanyarazi, imiyoboro ya gazi, peterori n’ibigega byabyo, imiyoboro y’itumanaho, ibibuga by’indege, aho bategera ibinyabiziga, gari ya moshi n’amato n’aho babyururukiriza, ahantu hakomye hagamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, umuco gakondo n’amateka y’Igihugu, ibikorwa bigamije umutekano n’ubusugire bw’Igihugu; ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro n’izindi nyubako zifitanye isano n’ubuvuzi rusange; amashuri n’izindi nyubako zifitanye isano na yo, inyubako z’inzego z’ubuyobozi bwa Leta n’ibigo byayo; ibibuga, ubusitani rusange n’inyubako bigenewe imikino n’imyidagaduro; amasoko, amarimbi, inzibutso za jenoside, amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere biri mu bikorwa by’inyungu rusange.
Kagaba Emmanuel