Kamonyi-Kayenzi/Kwibuka30: Kwibuka bikwiye kutubera inzira yo gutekereza imibanire yacu nk’Abanyarwanda-Meya Dr Nahayo
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere kuri uyu wa 19 Mata 2024 yifatanije n’Abanyakayenzi hamwe n’inshuti zabo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yababwiye ko “KWIBUKA” bikwiye kubera Abanyarwanda inzira nziza yo kurushaho gutekereza ku mibanire yabo myiza. Yasabye buri wese kurushaho gushyira imbere ibimuhuza na mugenzi we nk’Abanyarwanda kuko“ UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU”.
Meya Dr Nahayo, yabanje gushimira Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi(R.P.A) kuba zarahagaritse Jenoside amahanga arebera, Uyu munsi hakaba hari ababasha gutanga ubuhamya bw’uko barokotse kandi bikozwe n’Inkotanyi.
Avuga ko Abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside icyo bari bagambiriye kwari Ugutsemba Abatutsi ku buryo ntawe uzasigara, ariko Imana hamwe n’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bahagarika Jenoside.
Ahamya ko ibi bivugwa atari amagambo kuko hari ibihamya ariko kandi ko bishingirwa no ku buhamya buba bwatanzwe hirya no hino ku barokotse, aho abenshi basoza ubuhamya bwabo bagira bati“ Nuko Inkotanyi mbona ndazibonye”. Akomeza avuga ko kuhaba kw’Inkotanyi, kugoboka Abatutsi bahigwaga, bicwaga byagaruriye benshi Ubuzima.
Asaba buri munyarwanda kurushaho gushyira imbaraga mu kwigira ku mateka ariko kandi no gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, akanarushaho gufata ingamba zo gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda no gukumira icyo aricyo cyose cyabuhungabanya.
Agira ati“ Ubumwe bw’Abanyarwanda nk’uko dukunda kubivuga kandi twese tubizi, tunabisubiramo kenshi kugira ngo n’urubyiruko rubyumve cyane, Ubumwe bw’Abanyarwanda ni Umusingi w’ibikorwa byose tugeraho. Ni Umusingi w’Iterambere rirambye. Dukwiye kubukomera ho, tukigira ku mateka, tukayumva akadufasha kugira ngo dukomeze kubaka Igihugu cyacu kitarangwamo Amacakuburi”.
Meya Dr Nahayo Sylvere, yagize kandi ati“ Turi hano twibuka, nagira ngo nsabe mwese muri hano kuzirikana ko Kwibuka nk’uku bikwiye kutubera Inzira nziza yo kongera gutekereza. Gutekereza uko Igihugu cyacu gikwiye gukomeza kwiyubaka. Bitubere umwanya mwiza wo kongera gutekereza imibanire yacu nk’Abanyarwanda. Ikwiye kuba imibanire ituganisha aheza”.
Avuga ko Abarokotse Jenoside biteguye gutanga Imbabazi mu gihe hari uteye intambwe azisaba. Ashimira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko babaye Intwari kugeza no ku rwego batanga imbabazi no kubatarazisabye. Ati“ Ni Ubutwari bukomeye tubashimira cyane. Mwarakoze, kandi ni kimwe mu bibasha gutuma twubaka Igihugu cyacu, ni kimwe mu bibasha gutuma tugeze aho Igihugu cyacu kigeze uyu munsi”.
Abaje Kwibuka, basabwe kurushaho kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira, guhangana n’abapfobya bari hirya no hino ndetse bakomeje guhakana Jenoside baba abari mu Gihugu ndetse n’abari hanze.
Yagize ati“ Guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside birareba buri wese kugira ngo dukomeze guhangana na yo”. Akomeza ashishikariza cyane Urubyiruko gukoresha imbuga Nkoranyambaga, aho benshi mu bari hanze y’ Igihugu bahifashisha nk’inzira iborohera mu kuhanyuza ubutumwa bwabo bashaka kugoreka Amateka y’Igihugu. Yasabye Urubyiruko by’umwihariko gufata iya mbere mu kuvuguruza abo bashaka kugoreka Amateka, bashaka gupfobya no guhakana Jenoside.
Ahamya ko abagoreka aya mateka babikora babishaka. Ati” Bayagoreka nkana kuko barayazi ariko nti bashaka kuvugisha ukuri”. Yakomeje ashima Abanyakayenzi ko mu rwego rwo kudaheranwa n’agahinda no kuzirikana Abarokotse Jenoside cyane cyane Abatishoboye, ko muri iyi minsi Ijana(100Days) bashyigikiye gahunda “UBUDAHERANWA” yatangijwe nk’Akarere. Yabasabye gukomeza kwegera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubasura, kubahumuriza, kubageraho aho bari bakabihanganisha, babibutsa ko Ibyabaye bitazongera, ariko kandi bakarushaho kuba hafi y’abafite Intege nke.
Dr Nahayo Sylvere, Yasabye buri wese kwimakaza umuco w’Amahoro, kwamagana ibikorwa byose ndetse n’amagambo agaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bikagirwamo uruhare na buri wese. Yibukije ko KWIBUKA ari ngombwa kandi bizakorwa igihe cyose. Yongeye gusaba buri wese by’umwihariko urubyiruko kwisunga urufatiro rwiza ruhari rw’imiyoborere myiza y’Igihugu akabyaza umusaruro ayo mahirwe ahari yo kugira Igihugu cyiza, gifite imiyoborere itarangwamo Amacakubiri bityo buri wese agakora yiteza imbere. Yijeje Abanyakayenzi n’Abanyakamonyi muri rusange ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gukora ibishoboka byose mu guharanira ko imibereho y’Abarokotse Jenoside irushaho kuba myiza, guharanira Ubumwe n’Iterambere rirambye.
Amwe mu mafoto yaranze Kwibuka i Kayenzi, byabanjirijwe n’urugendo ruto rwavuye ku Biro by’Umurenge berekeza ahari ikimenyetso cy’amateka i Mataba mu nsi y’isoko, bahavuye bakomereza i Kirwa, mbere y’uko bajya ahateguwe kubera igikorwa cyo Kwibuka.
Bavuye Mataba berekeje i Kirwa.
Bavuye aha i Kirwa, berekeje ku kibuga kiri hafi ahateguriwe kubera gahunda yo Kwibuka.
Munyaneza Théogène