Ruhango/Amatora: Gutora byatumye biyumvamo indi mbaraga batari bafite
Benshi mu rubyiruko rugejeje igihe cyo gutora ariko bakaba aribwo bwa mbere batoye, bavuga ko mu myaka itambutse babonaga abantu bajya gutora bakumva ko ntaho bahuriye, ko aribo Banyarwanda buzuye, ko hari imbaraga bafite n’uburenganzira bahwabwa bo batagira. Nyuma yo gutora, bavuga ko aribwo nabo noneho bakumva ko bafite uburenganzira nk’ubw’abandi n’imbaraga zingana.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, hari abayitabiriye batora ku nshuro ya mbere. Abo biganjemo urubyiruko rutigeze rwitabira andi matora yabanje kuko bari bataruzuza imyaka yo kwemererwa gutora.
Benshi muri aba basore n’inkumi, bari bafite amatsiko, ndetse bumva ko kudatora hari uburenganzira bibambura. Hari n’abavuga ko kuba batari bafite ubwo burenganzira batiyumvaga nk’abandi banyarwanda iyo bajyaga gutora bo bagasigara.
Ineza Pride, afite imyaka 19 y’amavuko yaratoreye kuri Site ya Gitisi. Yishimira kuba yaragize uruhare mu kwitorera Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite bazajya mu nteko ishinga amategeko akaba afite uruhare mu kubatora.
Yishimira ko ubu nawe hari indi mbaraga agize yajyaga abonana abandi bajyaga gutora we ntajyeyo bitewe n’uko atari abyemerewe. Avuga ko yumvaga ibyo bituma yisanga nk’udafite uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda.
Ati“ Ubu nishimye cyane kuko nanjye byamfashije kwihitiramo Umuyobozi nshaka. Byanshimishije cyane kukoba ntera igikumwe nkihitiramo umuyobozi nshaka. Kuba nari ntaratora numvaga iki gihe ngitegereje cyane! Ndumva hari ikindi kigero nagezeho mu buzima, hari imbaraga nagize ntari mfite iyo nabonaga abandi batora njyewe ntabyemerewe”.
Akomeza ati“ Nabonaga abandi bajya gutora nkibaza igihe nanjye nzaba mbyemerewe nkabasha kuyoborwa n’abo nagize uruhare mu kwishyiriraho. Hari irindi peti ryo kuba Umunyarwanda ryiyongereye kuri njye. Gutora Umuyobozi w’Igihugu nabyo ni irindi shema. Gutora, kugira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi ni byiza. Iyo utaratora uba wumva hari akantu kabura”.
Gaudence, afite imyaka 19 y’amavuko akaba yatoreye kuri Site ya Nyamagara. Avuga ko yajyaga abona abandi bajya gutora agasigara ababaye yumva ko we atari kimwe n’abandi. Ati“ Gutora byanshimishije cyane kuko ntoye ari ubwa mbere. Najyaga mbona abandi batora njyewe ntajyayo bikambabaza. Nishimiye gutora uwo numva ko azanyobora. Mbaye nanjye umunyarwanda nk’abandi, mfite uburenganzira nanjye bwo kwihitiramo uzanyobora”.
Niyoyigenera Shakila, afite imyaka 22 y’amavuko. Yasohotse mu biryo by’itora aseka nyuma yo kuba aribwo bwa mbere atoye. Avuga ku mpamvu zamuteye guseka, yagize ati“ Nsekejwe nuko ari byiza kuba ntoye Umukuru w’Igihugu, ndi kumva azatugirira akamaro kuko mufitiye icyizere. Mu bintu mbonye bidasanzwe ni uko ngiye bakampereza igipapuro aribwo bwa mbere nkibonye, ndatora”.
Kuba yazindutse iyarubika ajya gutora, hari impamvu asobanura, Ati“ Nagira ngo ntakererwa, ntasanga bancitse birangiye nanjye ngahomba gutora. Byanshimishije cyane kuko nanjye ndi Umunyarwanda, binyeretse ko nanjye ndi Umunyarwanda”.
Valens Habarurema, Meya w’Akarere ka Ruhango asanga kwitabira amatora, haba abato ndetse n’Abakuru hari ishusho bitanga mu rwego rw’Imiyoborere ndetse n’imibanire y’Ubuyobozi n’Abaturage.
Ati“ Biraduha ishusho mu iterambere ry’Umuturage, biraduha ishusho yuko Abaturage bazi ko Imiyoborere myiza y’Igihugu ariyo bahora bakeneye kugira ngo bahore babona uko bikorera imirimo yabo, kugira ngo batere imbere. Biraduha n’ishusho yuko Abaturage bazi icyo gukora, basobanukiwe neza icyo bakeneye”.
Akomeza ati“ Icyo bakeneye ni ukugira ngo bajye mu mirimo yabo, ariko na gahunda z’imiyoborere bazishyiriyeho. Biraduha ishusho yuko bazi yuko imiyoborere y’Igihugu ari iyabo, Abaturage nibo badushyiraho. Ishusho biduha ni uko buri wese azi inshingano ze, inshingano z’Umunyagihugu inshingano z’Umuturage ni ukwishyiriraho abayobozi mu gihugu gifite Demokarasi”.
Muri aya matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, Akarere ka Ruhango hari Site zitorerwaho 66, hateguwe kandi ibyumba by’itora 547. Henshi kuri site z’itora, abaturage bazindutse iyarubika baratora ku buryo hari n’aho ku I saa munani bari basoje gutora, bamwe bagiye mu mirimo bagaruka kureba uko amajwi abarurwa.
Munyaneza Théogène