Mudahogora uyobora MRPIC, aravuga icyaba igisubizo ku muceri w’u Rwanda ukomeje kuvugisha benshi amangambure

Umuceri w’u Rwanda hirya no hino ukomeje kuvugisha benshi amangambure kubera kubura abaguzi. Baba abahinzi, yaba amakoperative abahuza ndetse n’inganda zigura zikanatunganya umuceri bararira ko umusaruro wabuze isoko, ko Sitoke (ububiko) zuzuye amatoni n’amatoni. Ku bwa Mudahogora Beatha uyobora Uruganda rw’Umuceri rwa Mukunguri( MRPIC) asanga kimwe mu bisubizo birambye by’iki kibazo ari uko Leta yagabanya ingano y’Umuceri uturuka hanze y’Igihugu. Gusa na none ngo ibintu bishobora kurushaho kuba bibi mu mezi make ari imbere.

Umuyobozi w’Uruganda rw’Umuceri rwa Mukunguri( MRPIC), Mudahogora Beatha avuga ko Umuceri wo mu Rwanda bitoroshye ko uhangana ku isoko n’uva hanze y’Igihugu kuko uwinjira uza uri ku guciro cyo hasi mu gihe uw’u Rwanda uri hejuru.

Mudahogora Beatha/MRPIC Ltd

Avuga ko ikibazo cyo kubura isoko ry’Umuceri kiri rusange mu Gihugu, by’umwihariko mu Nganda zakira umusaruro w’Abahinzi b’Umuceri zikawutunganya hagamijwe kugira ngo ugere ku isoko utonoye.

Kuva mu kwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka wa 2024, avuga ko bakiriye umuceri w’abahinzi ariko bakaba bataracuruza. Uwo muceri bakiriye muri uko kwezi, avuga ko waje usanga undi wo mu gihembwe cy’ihinga cyari cyabanje wari ukiri mu bubiko. Kuba ubu badakora kubera nta soko, byatumye bamwe mu bakozi b’Uruganda baba bahawe kujya mu kiruhuko kuko nta kazi.

Ahamya ko ibi bibazo byo kubura isoko ry’Umuceri bishobora kurushaho kuba bibi cyane mu mezi make ari imbere kuko abahinzi guhera mu kwezi kwa Cumi na kumwe( Ugushyingo) uyu mwaka bazaba batangiye gusarura uwo bahinze ubu. Ibyo bikaba bishobora kuzaba ikibazo gikomeye cyane kuko bazeza Umuceri kandi n’uwa mbere ukiri mu bubiko warabuze isoko.

Vuba aha mu mezi abiri ari imbere, Umuceri barimo kubagara uraba weze nyamara hari uheze muri Sitoke z’uruganda kubera kubura isoko.

Mudahogora, hari uko abona ikibazo ndetse n’icyo Leta yakora ngo isoko riboneke;

Agira ati“ Ikibazo gihari cyambere ni uko Umuceri wacu uba uri hejuru, reka mbivuge gutyo!. Ni ukuvuga ngo Umuceri wo mu Rwanda uba uri hejuru kubera ko Umuceri udatonoye tuba twawuguze ku giciro cyo hejuru noneho imiceri ituruka hanze yo ikaza iri kugiciro cyo hasi cyane ku buryo guhangana rwose…!, Imiceri yo mu Rwanda guhangana n’Imiceri ituruka hanze byananiranye. Impamvu ihari kugeza ubu ni Umuceri mwinshi uturuka hanze kandi uri kugiciro cyo hasi ku buryo twebwe tutabasha guhangana nawo”.

Akomeza avuga ati“ Icyo nasaba, icya mbere! Kuri uyu musaruro dufite muri Stock ( mu bubiko) ni uko bahagarika imiceri ituruka hanze y’Igihugu, cyane cyane mu baturanyi( Tanzania), Garade ya Gatatu na Garade ya Kabiri nizo ziri kuba nyinshi cyane kandi nizo zihanganye n’imiceri yo mu Rwanda”.

Muri Sitoke y’uruganda hari amatoni y’Umuceri utaratonorwa kubera nta soko.

Mudahogora, ahamya ko mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye ari uko “Leta yareba niba bishoboka ko igishoro cy’Umuhinzi cyagabanuka ku buryo natwe twajya tugura Umuceri uri kugiciro cyo hasi tukabasha guhangana n’imiceri ituruka hanze mu buryo burambye. Ikindi ni uko bajya bagerageza guhuza Imiceri ikenerwa mu Gihugu, iyo abaturage bakenera noneho ituruka hanze ikaza ariko noneho bagendeye no ku ngano y’iboneka mu Gihugu cyacu”. Akomeza ahamya ko ibyo bikozwe byatanga umurongo kuri iki kibazo kimaze iminsi cyo kubura isoko ry’Umuceri, aho binagira ingaruka ku igabanuka ry’Umusaruro w’Umuceri kandi Igihugu cyari kigeze aheza ku musaruro wawo.

Kugeza ubu, Uruganda rw’Umuceri rwa Mukunguri( MRPIC) mu bubiko bwarwo harimo Toni z’Umuceri 2,487. Iyi ibonwa nk’imbogamizi ikomeye kuko abahinzi baramutse basaruye umuceri mu kwezi k’Ugushyingo ukaza usanga undi ukiri mu bubiko byaba bibi cyane nkuko Mudahogora Beatha, Umuyobozi wa MRPIC abivuga.

Kuba ububiko bw’Uruganda bwuzuye Umuceri utarabona isoko( utonoye n’udatonoye), biraganisha ku kuba Umusaruro w’Abahinzi ushobora kuzabura aho ubikwa bityo, uretse no kuba nta soko rihari hakazaba n’ikibazo cy’uko ushobora kuzangiriza, bikaba byateza igihombo gikomeye mu bahinzi b’Umuceri ndetse na Koperative babarizwamo.

Umuceri utonoye nawo urahari ku bwinshi.

Mudahogora Beatha ati“ Rero impungenge dufite ni uko mu kwezi kwa 11 cyangwa ukwa 12, ni ukuvuga ngo Stocks( Ububiko) zacu zose ubu ziruzuye, ntabwo twabona aho tuwushyira kandi kizaba ari igihe cy’imvura nyinshi!. Icyo ni ikibazo kirenze ubwenge bwacu cyangwa ubushobozi bwacu nk’Uruganda ariko twagerageje kubibwira inzego za Leta no kubereka impungenge dufite ku mafaranga tutarishyura Abahinzi, yewe n’Umusaruro ugiye kwera ko nta gikozwe kugeza ubu, byaba bigoranye ko Umuceri w’Umuhinzi utazagirira ibibazo hanze ukaba wananyagirwa mu gihe Koperative zaba zidafite Ubushobozi bwo kuwubika”.

Mu rwego rwo gukora ubuhinzi bw’Umuceri ufite ubwiza( quality) bubasha guhangana n’Imiceri ituruka hanze y’Igihugu, Mudahogora Beatha avuga ko ubwiza ndetse n’uburyohe bw’umuceri biterwa ahanini n’Ubutaka, Imbuto, Amafumbire akoreshwa, Ikirere(Climate)…. Asaba ko ibyo abahanga muri Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano( MINAGRI) ndetse na RAB babireba.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.