Kamonyi-Karama HC: Umubyeyi aburiye ubuzima kwa muganga, bamwe bati“ Azize umuti bamuteye”
Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2024, umubyeyi wari ugiye kwa muganga afite inda y’amezi ane, ahasize ubuzima nyuma yo guterwa umuti n’abaganga. Bamwe mu baturage barashinja abaganga kutita ku mimerere n’imiterere y’ubuzima bw’uyu mubyeyi, bakamutera umuti nta kubanza kumupima ngo bamenye niba uwo muti ukwiye kuri we n’ubuzima bwe.
Ni Umubyeyi witwa Uwimana Solange w’imyaka 23, utuye mu Mudugudu wa Kinkeri, Akagari ka Bitare, Umurenge wa Karama ho mu Karere ka Kamonyi. Kuri uyu mubyeyi witabye Imana, iyo yari inda ye ya kabiri nk’uko Umuyobozi w’iki kigo Nderabuzima yabibwiye intyoza.com.
Bamwe mu baturage bari ku Kigo Nderabuzima cya Karama aho uyu mubyeyi aguye, bavuga ko bari kumwe nawe ubwo yazaga kwa muganga gupimisha inda. Bahamya ko nta kibazo babonaga afite mbere yo guterwa umuti n’abaganga, ko ahubwo bakeka ko abaganga bamuteye umuti batabanje kumenya niba uwo bagiye kumutera nta kibazo wamuteza ku buzima.
Pelagie Mujawamariya, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Karama yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko bakiriye uyu mubyeyi aje gupimisha inda ye yari igeze ku mezi ane, bamwakira nkuko bakira abandi babyeyi bose.
Nyuma yo kumwakira no kumukorera ibyo bagombaga gukora byose, uyu muyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Karama avuga ko bagiye kumutera umuti, Urukingo rumurinda Tetanusi ariko bakirumutera aba arapfuye.
Avuga ku cyo atekereza cyaba cyabaye intandaro y’uru rupfu, yagize ati“ Urukingo ubwarwo rushobora gutera reaction cyangwa impinduka zidasanzwe mu mubiri nubwo bidakunze kubaho!. Twebwe rero nk’Abaganga, turi gukeka reaction y’Urukingo kuko nta bundi burwayi twigeze tumubonamo”.
Uyu muyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Karama, avuga ko ibyabaye aribwo bwa mbere bibabayeho, ko nta kindi gihe byigeze. Avuga ko batumyeho umuryango w’uyu nyakwigendera, ko bawutegereje kandi ko ni bahagera babanza kuganira. Ahamya ko ubuyobozi bw’ibitaro bya Remera Rukoma bireberera ibigo nderabuzima muri aka karere babumenyesheje iki kibazo.
Dr Jaribu Théogène, Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma, yabwiye intyoza.com ko uyu mubyeyi, nyakwigendera yatewe umuti nyawo kuko atariwe wenyine wawutewe. Ahamya ko ibyabaye ari ibisanzwe bishobora kubaho, ko atari ikibazo cy’uburangare bw’Abaganga. Avuga ko nta Perereza rirakorwa ngo hamenyekane imvano nyakuri y’urupfu rw’uyu mubyeyi.
Munyaneza Théogène