Nyuma y’uko Perezida Kagame ahaye Bamporiki Eduard imbabazi zimukura muri Gereza, aje agira ati“ Zireze…”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahaye imbabazi abagororwa bari bafunzwe. Mu bahawe izo mbabazi barimo Bamporiki Eduard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Akigera hanze y’igororero yanditse ubutumwa kuri Twitter (X) bushima Umukuru w’Igihugu ku bw’izi mbabazi agiriwe.
Izi mbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ziteganywa n’Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa bahawe imbabazi.
Kuri Bamporiki Eduard, ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano yari yahawe by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, rutegeka kandi ko atanga ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Nyuma yo guhabwa imbabazi akagera hanze y’Igororero, Bamporiki Eduard yagize ati“ Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndundamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira. Nshimiye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame kubwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri”.
Mu byaha byahamijwe Bamporiki Eduard harimo; Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
intyoza