Gatsibo: Abayobozi b’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha
Abayobozi 195 b’imisigiti y’abayisilamu, basabwe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubwa Polisi kugira ubufatanye mu iterambere ry’akarere, gukumira ibyaha no kwamagana uwashaka guhoresha izina rya Isilamu mu bikorwa bibi.
Ubu butumwa bwahawe abayobozi b’imisigiti y’abayisilamu bose hamwe uko ari 195 bo mu karere ka Gatsibo tariki ya 7 Kanama 2016 mu murenge wa Kiramuruzi, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard, yashimiye ubufatanye buri hagati y’akarere ndetse n’abayisilamu mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere, kubungabunga umutekano ndetse n’isuku.
Yakomeje asaba abakuriye imisigiti y’abayisilamu gukomeza kwitabira gahunda za leta zinyuranye, kumenya no kugira uruhare muri gahunda y’imihigo y’aka karere, bakayikangurira buri mu iyisilamu wese, bityo bigatuma abaturage bose b’aka karere barushaho kwiteza imbere muri byose.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP) Eric Kabera, we yabasabye kuba ijisho ry’umuturanyi, bakagira uruhare mu gukumira ibyaha, bageza amakuru vuba kuri Polisi n’izindi nzego y’icyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira.
Yakomeje aganira nabo ku bantu bakoresha izina rya Isilamu mu bikorwa bihungabanya umutekano hamwe na hamwe mu bihugu byo ku isi, bityo abasaba ko bagira uruhare mu kubyamagana no gukumira ko hari abagerageza kubikora hano mu gihugu cyacu cyane cyane bamenyesha Polisi n’izindi nzego.
Umuyobozi w’abayisilamu mu Ntara y’i Burasirazuba Sheikh Djumaine Kamanzi, yavuze ko imibanire y’abagize idini ya Isilamu n’ubuyobozi bw’ibanze muri aka karere ndetse n’abandi baturage muri rusange yifashe neza.
Yagize ati:” Twatanze amafaranga miliyoni 6 y’u Rwanda nk’inkunga yo gufasha abatishoboye y’ubwisungane mu kwivuza”. Yakomeje avuga ko buri muyobozi w’umusigiti yasabwe kugira uruhare mu bikorwa byose by’imihigo y’akarere bigamije iterambere ry’abaturage.
Inama yasojwe abakuriye imisigiti y’abayisilamu mu karere biyemeje kuzagirana inama n’urubyiruko rwabayisilamu mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira uyu mwaka, bakabakangurira uruhare rwabo mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo abashobora gukoresha izina ry’idini yabo mu bikorwa bibi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Turashima uruhare idini ya islam igira mu iterambere ry’igihugu cyacu gusa bakomeze bigishe abayoboke babo kurwanya ibyaha cyane cyane kujya mu mitwe y’iterabwoba, kandi bafatanye na polisi yacu kubirwanya batanga amakuru ku gihe n’ubukangurambaga mu guhashya ibyaha.