Kamonyi: Operasiyo y’Itsinda ridasanzwe rya Polisi irimo gutanga Gasopo mu bazwi nk’Abahebyi n’ibihazi
Kuva kuri uyu wa mbere mu karere ka Kamonyi mu mirenge ya; Rukoma, Ngamba na Kayenzi, izwiho kubamo ibirombe by’Amabuye y’agaciro, ariko hamwe hagakorwa ubucukuzi budakurikije amategeko, abakora ibitemewe barimo guhigwa bukware. Abagera kuri 17( imibare ya Polisi) bamaze gutabwa muri yombi bazira ubucukuzi butemewe n’amategeko ndetse n’abagura aya mabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko. “Abaturage bati kabaye!, ntabwo tuzi ngo ni inde usigara”?.
Iki gikorwa cy’itsinda ridasanzwe rya Polisi y’u Rwanda bivugwa ko ryaturutse i Kigali, ni igikorwa kije gisa n’igikomeza ibyo irindi tsinda ridasanzwe( Special Forces), abaturage bavuga ko ryari rimaze iminsi itari mike muri iyi mirenge ya Rukoma, Ngamba ndetse na Kayenzi. Gusa ngo aba baje ntabwo basanzwe ugereranije n’abari basanzwe.
Bamwe mu baturage muri iyi mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi, kuri uyu wa Kabiri babwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko wagira ngo aba ba Polisi baje bafite urutonde rw’Abahebyi n’ibihazi ngo kuko abo basanzwe bazi mu bikorwa bitemewe, barajya kumva bakumva ngo “baramutwaye”.
Ni Igikorwa( Operasiyo) abaturage babwiye intyoza.com ko ari nka “ Rukukumbashingwe” kuko mu minsi ibiri gusa bahageze abenshi mu bo bari bazi muri ibi bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko ndetse no mu bindi bikorwa bitari byiza bamaze kubata muri yombi.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa kitari gusa mu karere ka Kamonyi, ko ahubwo kiri no muri Muhangana na Ruhango, kandi ko hamaze gufatwa abasaga 50 bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Iri tsinda ridasanzwe rya Polisi y’u Rwanda, uretse gukoresha inzira y’Ubutaka rishakisha abakora ibi bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, hari amakuru agera ku intyoza.com avuga ko banafite utudege duto tuzwi nka Drone bifashisha muri iki gikorwa bamwe bise “njyana muhebyi”.
SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye intyoza.com ko ibikorwa byo gushakisha aba bantu bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bikomeje, ko kandi nk’ibisanzwe bashimira abaturage bakomeje gufasha Polisi bayiha amakuru atuma abakora ibitemewe bafatwa. Arasaba ko ubwo bufatanye babukomeza kugira ngo uwo ariwe wese ubarizwa muri ibi bikorwa afatwe.
Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com bavuga ko Polisi y’u Rwanda by’umwihariko iri tsinda ridasanzwe ryoherejwe muri iki gikorwa rikwiye no kureba kuri bamwe mu bantu bafite amafaranga, abafatwa nk’abakomeye bakoresha aba bahebyi, ari nabo babagurira umusaruro w’ibyo baba bakuye mu nda y’Isi. Bahamya ko abo ari nabo babashora muri ubwo bucukuzi butemewe bunaberamo urugomo ngo kuko badafite ayo maboko abashora batajya muri ibyo bikorwa.
intyoza
No Comment! Be the first one.