Kamonyi-Rukoma: Habonetse umusore w’imyaka 24 bikekwa ko yishwe atabwa mu ishyamba
Ahagana ku i saa munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 mu Mudugudu wa Kabande, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, mu ishyamba riri hepfo y’Ibitaro bya Remera Rukoma hafi y’irimbi rihari, habonetse umurambo w’umusore witwa Sibomana Emmanuel w’imyaka 24 y’amavuko. Yishwe kumanywa y’ihangu kuko hari abamubonye mu ma saa tanu.
Amakuru mpamo intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Rukoma ni ay’uko uyu nyakwigendera Sibomana Emmanuel avuka mu Mudugudu wa Bukokora, Akagari ka Taba ho muri Rukoma. Umurambo we wasanzwe mu ishyamba, yatemwe mu gatuza ndetse no ku maboko n’abantu bataramenyekana.
Aya makuru kandi y’urupfu rwa Sibomana Emmanuel yemezwa na Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma wabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko umurambo we koko wabonywe mu ishyamba n’abaturage bahise bihutira gutanga amakuru, bahageze basanga koko yapfuye.
Gitifu Mandera, avuga ko uyu musore yari asanzwe afite Butiki hafi y’Ikibuga cy’umupira cya Remera, akaba kandi binavugwa ko uyu musore hari uko yajyaga aba mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kimwe na benshi mu banyarukoma kuko aka ari agace kabamo ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y’agaciro kandi usangamo abatari bake mu baturage ba Rukoma.
Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ataremezwa n’urwego urwo arirwo rwose ni uko bakeka ko urupfu rwe rwaba rufite aho ruhurira n’ababarizwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakavuga ko byashoboka ko ariyo ntandaro cyane ko kenshi muri aka gace yaba urugomo n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikunda kuhagaragara usanga ibyinshi bifite aho bihurira n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Hari amakuru kandi agera ku intyoza.com y’uko uyu nyakwigendera yabonywe akivirirana amaraso menshi ndetse akirimo akuka, ababibonye baratabaza ngo imbangukiragutabara baze batange ubufasha bumuramira ariko bahagera birangiye, apfuye.
Kugeza kuri iki gicamunsi ubwo twandikaga iyi nkuru, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, Abaturage, abo mu muryango wa nyakwigendera, Polisi ndetse na RIB ifite Ubugenzacyaha mu nshingano bari ahabonetse uyu murambo.
intyoza
No Comment! Be the first one.