Kamonyi-Mugina: Umuntu bamwishe bamutwara isura n’ikiganza
Mu Mudugudu wa Mataba Nord, Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025 hagaragaye umurambo w’umugabo witwa Ngirababyeyi Aimable w’imyaka 68 y’amavuko wishwe. Abamwishe, bakase isura n’ikiganza barabitwara.
Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com, bavuga ko uyu mugabo bamubonye aryamye kugasozi yapfuye babonye uko yari ameze bakeka ko yishwe kuko yaciwe ukuboko kwe kw’ibumoso bagatwara ikiganza, ndetse bakanamukata isura bagatwara, ibyo bavuga ko ntawabyikora.
Uyu Nyakwigendera, Ngirababyeyi Aimable amakuru agera ku intyoza.com ni uko avuka mu Karere ka Ngororero ariko akaba afite iranganuntu yafatiye ku Mugina. Bivugwa kandi ko umugore bashakanye bari baratandukanye.
Abamubonye bwa mbere aho yari yiciwe cyangwa yashyizwe amaze kwicwa bavuga ko yari aryamye acuritse umutwe, yambaye umupira w’icyatsi ndetse n’ipantaro y’umweru, iruhande rwe hari inkweto za bodaboda z’ibara ritukura.
Amakuru intyoza.com ifite ni ay’uko uyu nyakwigendera abamubonye, yatashye avuye mukabari k’uwitwa Kanani Marcel kandi uyu nawe akaba adahakana ko Nyakwigendera yigeze kugera mu kabari ke.
intyoza.com, ifite amakuru y’uko bamwe mu bakekwa bwa mbere muri ubu bwicanyi barimo nyiri akabari ndetse n’undi bivugwa ko batahanye bari mu maboko y’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Mugina, babazwa kuri ubu bwicanyi.
Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru bayamenye, ko bageze aho ubu bwicanyi bwabereye. Avuga kandi ko abakekwa bafashwe bakaba bari mu maboko ya RIB, ko nk’Ubuyobozi bahumurije abaturage ndetse iperereza ryo rikaba rikomeje.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.