Kamonyi-Nyamiyaga: Abantu batamenyekanye bateshejwe Inka bamaze kuyitema
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Werurwe 2025 ahagana ku i saa saba n’iminota itanu, mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, abantu batabashije kumenyekana bateshejwe Inka bari bamaze gutema ku gitsi, ku kuboko ndetse no mu mutwe ku buryo byayiviriyemo kubagwa.
Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ni ay’uko Abantu bataramenyekana binjiye mu rugo rwa Munana Claver basenya ikiraro, batwara Inka y’Ikibamba ariko Abanyerondo bayibatesha bamaze kuyitema banayikomerekeje kuko bayiciye Umutsi, bayitema ku kuboko ndetse no mu mutwe.
Gutemwa kw’iyi Nka byayambuye ubuzima kuko nyuma yo kuhagera k’ushinzwe amatungo(Veterineri) ndetse n’Ubuyobozi bari kumwe n’Abaturage hafashwe icyemezo cyo guhamagara abaguzi kugira ngo bayigure ibagwe kuko uko yatemwe itari iyo kuvurwa ngo ibeho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko abantu bataramenyekana bagiye mu rugo rw’umuturage basenya ikiraro batwara Inka imwe muri ebyiri zari muri uru rugo, ariko baza guteshwa n’Abanyerondo nubwo ngo Inka yari imaze gutemwa ubuzima bwayo buri ahabi.
Yagize ati“ Bageze ruguru y’urugo irondo rirabatesha ariko basanga bari batangiye kuyegeka ku mugina ngo bayitware ibaze. Bayiciye umutsi w’Akaguru k’inyuma”. Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kuganira n’abaturage no kureba ibyabaye ariko kandi no gusaba uwo ariwe wese wagira amakuru y’abo akeka kuyatanga kugira ngo uwabigizemo uruhare afatwe abiryozwe.
Ku makuru atangwa n’abaturage akanemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga ni uko abari batwaye iyi Nka bikanze irondo basimbukira mu mirima y’amakawa iri hafi aho, bakizwa n’amaguru ariko basiga Inka bayizahaje.
Ubujura bw’Inka cyangwa se ibikorwa nk’ibi muri uyu Murenge wa Nyamiyaga ntabwo byari bihasanzwe. Gusa Gitifu Mudahemuka Jean Damascene avuga ko mu myaka ine amaze muri uyu Murenge higeze kwibwa Inka imwe ariko nayo baza kuyifata.
Ubu bujura buvukije Inka ubuzima, bubaye nyuma y’iminsi mike itageze no ku byumweru bibiri mu Murenge wa Ngamba habaye igikorwa cy’ubugome aho Inka n’iyayo byatwikiwe mu kiraro bigakongoka.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.