Rusizi: Abakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba baramenyekanye
Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda irashe batandatu mu bakekwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba batatu bagahita bapfa, babiri bagakomereka undi umwe agafatwa mpiri, amazina yabo yamenyekanye.
Igikorwa cyo kurasa no gufata mpiri aba bantu batandatu bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba, cyabereye mu Karere ka Rusizi umurenge wa Bugarama mu kagari ka Nyange mu mudugudu wa Misufi kuri uyu wa gatanu Taliki ya 19 Kanama 2016.
Polisi y’u Rwanda, itangaza ko aba bantu uko ari batandatu bari baje muri aka karere kwigisha no gucengeza imyemerere y’ubuhezanguni n’intambara ntagatifu(Jihad) biganisha ku iterabwoba.
Amazina y’aba bantu bose uko ari batandatu yashyizwe ahagaragara. Abarashwe bagahita bapfa ni Nkwaya Hasani na Mbarushimana Eric bo mu karere ka Kamonyi na Kicukiro hamwe n’uwitwa Mussa Bugingo.
Uretse aba bapfuye, hari uwakomeretse ariwe Cyiza Shafi. arimo gukurikiranwa n’abaganga nyuma akazagezwa imbere y’amategeko. Ba biri bandi aribo Aboubakar Ngabonziza na Latifah Morina bo mu karere ka Kamonyi na Gasabo batawe muri yombi bakaba bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugarama mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa.
Guhera umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yatangiye gukora iperereza ku bantu bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba no gukorana n’imitwe y’iterabwoba yo hanze y’igihugu, ndetse bamwe bakaba barashyikirijwe inkiko.
Munyaneza Theogene / intyoza.com