Kamonyi: Abarenganijwe na Sosiyete NPD COTRACO barasaba kurenganurwa
Abaturage barenganijwe na NPD COTRACO, basaba ko barenganurwa bakishyurwa ibyangijwe ndetse bagasubizwa uburenganzira kubutaka bwabo n’ibyangombwa byabwo.
Abaturage bo mu murenge wa Rugarika akagari ka Nyarubuye, basaba ubuyobozi bw’akarere kimwe n’undi kubafasha kurenganurwa mu kibazo cy’akarengane bavuga ko bamaranye igihe bagiriwe na Sosiyete ya NPD COTRACO aho bayishinja kubangiriza imitungo no kubaheza mugihirahiro ibambura impapuro z’imitungo yabo ibizeza kubagurira ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Aba baturage, bavuga ko igihe gishize ari kinini ndetse bamwe bakaba baratakaje icyizere cyo kwishyurwa ibyabo no gusubizwa uburengenzira k’ubutaka bwabo kuko bavuga ko bagiye batakira ubuyobozi kenshi bakizezwa ubuvugizi ariko ntibukorwe.
Umwe muri aba baturage aganira n’intyoza.com yagize ati:” Twaguze umurima wanjye na NPD COTRACO, bafata ibyangombwa byanjye by’ubutaka, turandikirana tugirana amasezerano igihe kigeze cyo kujya kunyishyura ngiyeyo banga kunyishyura”.
Uyu muturage avuga ko bamaze kwanga kumwishyura banahagaritse ubutaka bwe imyaka ikaba ishize ari 2 adashobora kugira uburenganzira kubutaka bwe. Avuga kandi ko agiye kenshi kuri NPD COTRACO kubaza iby’ubutaka bwe bakamubwira ngo agende azagaruke ubundi ngo agende bazaba bamwishyura bitonze.
Undi muturage wo muri uyu murenge, avuga ko NPD COTRACO yabasenyeye amazu nyuma yo kubabarira ibizeza ko izabishyura. Hejuru yo gusenyerwa amazu, uyu muturage avuga ko hari n’igice cy’isambu bari bashyize mubyo bagomba kwishyura ndetse bakanagirana amasezerano ariko ngo amaso yaheze mukirere bakaba babayeho mubuzima bubi aho bavuga ko nta n’icyizere cyo kuba bazishyurwa kuko NPD COTRACO yagiye itagikorera mu murenge wa Rugarika.
Umuturage nawe uvuga ko yahemukiwe na NPD COTRACO, avuga ko intambi z’iyi Sosiyeti ubwo yakoraga akazi kayo zamusenyeye inzu agasezeranywa kwishyurwa ariko amaso akaba yaraheze mukirere aho atazi iherezo ry’akarengane yakorewe.
Udahemuka Aimable, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi aganira n’abaturage bo muri uyu murenge wa Rugarika akagari ka Nyarubuye, kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Kanama 2016 mu ri gahunda ubuyobozi bw’akarere bwashyizeho ya buri wa gatatu, yagejejweho ibi bibazo n’abaturage, bamugaragariza akarengane kabo, bamusaba kubakorera ubuvugizi bakarenganurwa kuko ngo abamubanjirije ntacyo babamariye kandi barabagejejeho ikibazo inshuro nyinshi.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka, yijeje aba baturage ko nk’ubuyobozi bw’akarere ayoboye bagiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo babashe kurenganurwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com