Amayeri y’abakora n’abacuruza ibiyobyabwenge yaratahuwe
Mu mikwabu yakorewe hirya no hino mu bice bitandukanye, Polisi y’u Rwanda yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye ibindi biramenwa.
Ku itariki 25 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna, ifite nomero za purake RAB 311 R, yari ipakiwemo amaduzeni 5 ya Blue Sky, amaduzeni 101 ya Kitoko Waragi, amaduzeni 70 ya Kick Waragi na litiro 82 za kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko iyi modoka yahagaritswe ahagana saa tatu za mu gitondo, mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana, ariko ikanga guhagarara.
Yakomeje agira ati: “Abari mu modoka babonye ko Polisi ibakurikiye bayihagaritse nko mu kirometero kimwe uvuye aho bangiye guhagarara, bava mu modoka bariruka bayitana n’ibyari biyipakiyemo.
Yavuze ko imodoka n’izi nzoga za magendu mu Rwanda biri kuri Posite ya Polisi ya Kajevuba mu gihe iperereza rikomeje.
Yagize ati: “Polisi izi amayeri yose abatwara, abanywa n’abacuruza bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda bakoresha. Ubikora wese amenye ko isaha iyo ariyo yose azafatwa”.
Yakomeje agira ati: “Byaba byiza babiretse mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabyo zirimo igifungo, uburwayi n’izindi ngaruka mbi ku buzima by’ubinywa”.
Kuri uyu munsi kandi, mu kagari ka Rwimboga, umurenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, litiro 280 z’inzoga y’inkorano zafatanywe uwitwa Nayigiziki Athanase zikaba zahise zimenerwa imbere y’abaturage.
Ahandi hamenwe ibiyobyabwenge, ni mu murenge wa Murunda, mu karere ka Rutsiro, aho nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi ihakorera, hafashwe litiro 2350 y’inzoga z’inkorano kandi zimenerwa imbere y’inteko y’abaturage.
Kuri ibi bikorwa byose, IP Gasasira yagaragaje ko ingaruka zitagera gusa k’ubinywa, ubicuruza cyangwa ubitunda ahubwo ko zigera no ku muryango we, kuko iyo afunzwe cyangwa igihe ibiyobyabwenge biteje ingaruka mbi ku buzima bwe adakora ibiteza imbere umuryango we.
Yagize ati “N’ubwo ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya bwatumye abantu bamenya ububi bwabyo ndetse benshi bakabireka, bake baracyabinywa, bakabitunda ndetse bakanabicuruza”.
Yavuze ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’amakimbirane mu ngo, biterwa ahanini no kunywa bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda.
Yakanguriye abaturage kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko mu Rwanda no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku batwara, abacuruza n’abanywa Kanyanga na Chief Warage, kimwe n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com