Burera: Bavoma ibirohwa kubera kubura amazi meza
Abaturage bo mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera baratangaza ko ikibazo cyo kutagira amazi meza n’igiciro cyayo kiri hejuru ari inzitizi ku buzima bwiza.
Abaturage bo mu tugari twa kiringa na kabaya mu murenge wa kagogo nibo bafite ikibazo cyo kutagira amazi. Bemeza ko abenshi bivomera ibirohwa by’imigezi yiroha mu kiyaga cya Burera abandi bakaba bamenyereye kuvoma amazi y’icyo kiyaga.
Abaturage bagira bati “twe dushaka amazi cyane, muri iyi midugudu yose ntamazi dufitemo, twe tuvoma mu kiyaga cya burera, abandi tukivomera ibirohwa cyangwa amazi ari gutemba”. bakomeza bavuga ko bishwe n’inzoka, ibi bikaba biterwa no kuba bamwe usanga bogereza bakanakorera bimwe mubikorwa haruguru abandi bo hepfo bakaba ariyo bakoresha mungo zabo, ibi bikaba bitera benshi indwara zikomoka ku mazi mabi.
Kanakuze Perepetuwa n’umukecuru w’imyaka 64 yaragize ati“urabona ndi mukuru aha hantu nta mazi meza yigeze ahagera kuva mu myaka mirongo itandatu ishize ,Leta rwose nidutabare ikore ibishoboka tubone amazi meza”.
Kubera imiterere y’aka gace kagizwe n’imisozi miremire ntibyorohera abatuye mu mpinga kubona amazi, kubera ko bibasaba kwiyuha akuya bajya cg bava kuvoma amazi.
Bamwe kuvoma babihinduye ubucuruzi
Kubera imbaraga nyinshi abavoma bakoresha, usanga abanyantege nkeya bitabaza abavomyi kugirango babavomere amazi ubundi babishyure.
Karasira Daniel ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50, avugako ubu ijerekani imwe y’amazi igeze ku mafaranga 150, ngo aya kandi kuyigondera si besnhi babishoboye.
Aragira ati:” aha rwose umuntu udafite ingufu ntagire n’amafaranga kubona amazi iwe mu rugo ni nk’umugani, kuko utishyuye ukuvomera nta handi wakura amazi”. Akomeza avuga ko abavomyi nabo kubera umubare munini w’abakenera kubatuma amazi usanga igiciro cy’ijerekani imwe gihora gihindagurika.
Daniel ati ati” Kubera imbaraga nyinshi bitwara, abajya kuvoma mu mibande no ku kiyaga usanga amazi ahenze kurusha umunyu kuko ijelikani badatinya kuyigurisha 150 muri uyu murenge wacu ugizwe n’icyaro”.
Uburemere bw’icyo kibazo cyo kutagira amazi meza kuri bamwe mu baturage b’umurenge wa kagogo bunashimangirwa n’ubuyobozi bwawo. Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Butoyi Louis avuga ko ari ikibazo gikomeye, ko hakwiye intege za benshi kugirango bibashe gukemuka.
Butoyi Louis atangaza ko nubwo bimeze bityo ariko ngo abaturage bashonje bahishiwe kuko ijwi ryabo ryumviswe n’akarere kagashyira icyo kibazo ku rutonde rw’ibigomba gukemurwa vuba.
Aragira ati” iki ni ikibazo kidukomereye kuko gitera imibereho mibi abaturage cyane cyane abaturiye umupaka mu duce nka Kiringa ndetse na za Kabaya, ariko rero hari icyizere kuko ubuyobozi bw’akarere bubizi kandi bwabishyize mu by’ibanze bizitabwaho”.
Mu rwego rwo kwirinda indwara zishobora gukomoka ku mazi mabi, ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo bugira inama aba baturage kujya banywa amazi babanje guteka mu gihe hagishakishwa ibisubizo birambye bijyanye no kubagezaho ibikorwa remezo birimo n’amazi meza.
Uwambayinema Marie Jeanne