• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/26
Kamonyi-Mugina: Basanganywe udupfunyika 135 tw’Urumogi bahishe muri Radiyo, bafatanwa n’Ingurube bibye
16/09/26
Uko RIB isobanura impamvu abakekwaho ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge umwe yafungwa undi ntafungwe
16/09/26
Mufti yasabye Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi ibumbatiye Amateka y’Abasilamu n’ubuyislamu
16/09/26
Kamonyi-Rukoma: Ukekwaho Gutwika Urugo, Ikiraro, Inka n’Ingurube yatawe muri yombi

Kamonyi-Mugina: Basanganywe udupfunyika 135 tw’Urumogi bahishe muri Radiyo, bafatanwa n’Ingurube bibye

Umwanditsi
September 16, 2026

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, RIB n’abaturage, yafashe Hakizimana Jean Nepomuscene na Habuhazi Patrick, bakekwaho ibikorwa by’ubujura burimo n’ubw’amatungo, mu gihe Hakizimana we yafatiwe mu cyuho afite urumogi yahishe muri Radiyo.

Hakizimana w’imyaka 26 yafatiwe mu rugo rwe mu Mudugudu wa Bihenga, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 14 Nzeri 2026, afatanwa udupfunyika 135 tw’urumogi yari ahishe muri radiyo (amplifier). Muri urwo rugo kandi hafatiwe ingurube yari yibwe ku wa 12 Nzeri 2026.

Mu gihe yari amaze gufatwa, Hakizimana yavuze ko iyo ngurube yari yayigurishijwe na Habuhazi Patrick, na we wahise atabwa muri yombi. Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bari basanzwe bakeka aba bombi mu bikorwa by’ubujura, cyane cyane ubujura bw’amatungo.

Ingurube yahise isubizwa nyirayo, mu gihe Hakizimana na Habuhazi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho bakomeje gukorwaho iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge dore ko ari bimwe mu bitiza umurindi ubujura butandukanye burimo n’ubujura bw’amatungo.

Yasabye kandi abaturage gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakora ibinyuranyije n’amategeko. Ati“ Turakangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kubyamagana no gutanga amakuru ku gihe ku babicuruza cyangwa ababikwirakwiza. Ibiyobyabwenge bishobora gushora ababikoresha mu bikorwa bitemewe birimo ubujura bw’amatungo, urugomo n’ibindi byaha bihungabanya umutekano”.

CIP Kamanzi yavuze ko Polisi itazihanganira ibikorwa by’ubucuruzi n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bifitanye isano na byo. Yagiriye inama abishora muri ibyo bikorwa kubireka, bagashaka ibikorwa bibateza imbere kandi bakubahiriza amategeko.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6031 Posts

Politiki

4277 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1079 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga